Ubwoba nibushire dufite uturwanirira – Ev. Ndayisenga Esron
Lk 12:4-5,7
[4]“Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.
[5]Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’
[7]Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.
Hari igihe umuntu abaho mu bwoba agatinya n’urushishi, ati buriya si rwo gusa hari na nyirarwo warutumye,ariko muhumure Uwiteka atubereye maso.Nihagira ukubwira ko upfuye umubwire ko nubundi ari yo maherezo.
Kuv 14:13,15
[13]Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.
[15]Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.
Ese ubwoba ufite ni ubw’iki?Wowe cyamika mu rugendo rwawe,Uwiteka akubereye maso,umuhanzi yararirimbye ngo izo ntare mureba ziraziritse muhumure mwitinya.
Mbifurije amahoro