• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Ugomba kunesha – Ev. Ruth Nsengiyumva

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
26/06/2024
muri INYIGISHO
0
0
Ugomba kunesha – Ev. Ruth Nsengiyumva
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
67

UGOMBA KUNESHA – Ev. Ruth Nsengiyumva

“Kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi”. 1Yohana 5:4a

Ijambo “kunesha” rikoreshwa iyo habonetse urugamba. Iyo ibintu bimeze neza, twese tugaragara kimwe, abanyantege nke n’abakomeye turasa. Ubutwari bugaragara iyo haje impamvu idusaba kunesha. Tukitwa intwari nyuma yo kunesha. Byanze bikunze ugomba kunesha isi, n’ibyayo byose bishaka kukurwanya. Niba warabyawe n’Imana, warahindutse icyaremwe gishya ku bwo kwizera Yesu, ugomba kunesha satani. Ukanesha igihe cyose, cyane cyane ukanesha ku munsi mubi.

Ibishobora kutubuza kunesha

Mu isi twirirwa twumva inkuru zitandukanye, izituruka mu miryango yacu, mu nshuti, ku maradiyo kuri za WhatsApp, Instagram, Facebook n’ahandi, ubuhanuzi bw’ibinyoma, amasezerano atinda gusohora; akenshi bikadutera no kwiheba.  Niyo twibutse ibitaragenze neza mu mateka yacu twumva ducitse intege. Ibyo byose bitubuza kunesha.

Ibanga ryo kunesha

Kunesha guturuka mu ijambo ry’Imana. Niryo soko yo kunesha. Utarabyawe n’Imana ntabasha kunesha. Kuko atabasha kwizera. Kandi kwizera nta handi guturuka, uretse mu kumva ijambo, ijambo rya Kristo. Iryo jambo niryo ririmo amabanga yose y’ubutsinzi. Iyo tumaze kuryakira mu mitima tukaryemera, tukaryizera, tukarishyira mu bikorwa, rihinduka ubuzima, rigahinduka impamo mu mibereho yacu. Mwene iryo jambo niryo tuneshesha. Icyakora buri rugamba rugira umwihariko warwo rukanasaba intwaro zitandukanye, ariko izo ntwaro zose nta handi tuzisanga, ni mu IJAMBO.

Uwo twafatiraho urugero kugira ngo tuneshe

Yesu, iyo yabaga ari imbere y’urugamba agomba kunesha yarwanaga abwira umwanzi satani ati handitswe ngo: …., abafarisayo bamubaza ibibazo bamushakaho impamvu akavuga ngo ntimuzi ko handitswe ngo: …. Kunesha kwacu rero kuzava mu Ijambo ry’Imana twamenye neza kandi tukaryizera.

Uko twakoresha ijambo mu gusingira intsinzi yacu

Nugera aho umutima umaze kugambira icyaha jya watura uvuge ngo handitse ngo: “Ibyaha ntibizantegeka, kuko ndatwarwa n’amategeko, ahubwo ntwarwa n’Ubuntu.” Abaroma 6:14; wongereho uti:  niyo mpamvu mpisemo kunesha iki cyaha. Nugera aho satani ashaka kukwihebesha akubwira ngo: noneho ubukene burakwishe, jya umusubiza uti nzi neza ko “Uwiteka ariwe mwungeri wanjye, kubw’ibyo sinzakena…” Zaburi 23 wongereho uti: kandi Uwiteka azaha umugisha imirimo y’amaboko yanjye.

Nugera aho satani agutera umutima wo kwicira urubanza ku byaha wagenderagamo ukaba warabyatuye ugasaba Imana imbabazi jya umubwira uti: satani we, handitse ngo “Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose” 1 Yohana 1:9. Wongereho uti:” Umuntu wese iyo ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya,” 2 Korint 5:17. Ibya kera birimo ibyaha twagenderagamo, imivumo yose n’ibindi bisa n’ibyo.  Nushidikanya ku byo Imana yakubwiye uzajya watura ngo: “Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa”Abaheburayo 10:23

Umenye neza rero ko intsinzi ihari kuri buri rugamba uzahura narwo mu gihe uzaba uhagaze mu ijambo ry’Imana, nituba muri Kristo Yesu, Ijambo rye rikaba muri twe nta kabuza icyo tuzasaba cyose tuzagihabwa, no kunesha tuzanesha. Dawidi we ngo yabitse ijambo ry’Imana mu mutima we kugira ngo atayicumuraho. Zaburi 119:11(ryamuhaye intsinzi ku cyaha).

Gushyira mu bikorwa

Ni byiza kwita ku muntu w’inyuma tumugaburira, tumwambika, ariko ntibitubuza kuneshwa ku manywa na nijoro. Ukunesha kwacu kuzaboneka mu gihe umuntu w’imbere nawe yitaweho, akabona igihe gihagije cya buri munsi cyo kurya Ijambo ry’Imana, kuryibwira ndetse no kuribika; birashoboka ko twasenga Imana dusaba gukunda Ijambo ryayo, ariko tugasenga tumaze gufata icyemezo ko guhera uyu munsi twafata igihe twubashye cyo gusoma ijambo ry’Imana. Tuzaba twishakira impamba yo kunesha. “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye, rifite ubwenge bwose: …” Abakolosai 3:16a

Icyifuzo: Mwami Yesu, ndashaka kunesha, warampamagaye kandi umpa ubutware, ariko ubwo butware akenshi simbumenya, ndashaka kuba mu ijambo ryawe naryo rikaba muri njye; rizatuma nesha, nawe waranesheje kandi waneshesheje ijambo. Niyemeje guha agaciro Ijambo ryawe, rinyubake, rinkomeze kandi Umwuka wera azajya ansobanurira, anyobore mu kuri Kose. Nzajya nshobozwa byose nawe Yesu kuko uzajya umpa Imbaraga, Amen.

Ibiherukaa

Bitsindwe ube amahoro - Pst Mugiraneza J. Baptiste

Ibikurikira

Yesu ni umucyo umurikira abamwizeye bose - Pst Mugiraneza J. Baptiste

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Yesu ni umucyo umurikira abamwizeye bose – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Yesu ni umucyo umurikira abamwizeye bose - Pst Mugiraneza J. Baptiste

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.