• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza AMAKURU ANYURANYE

Uko wakwegera Imana kandi itaboneshwa ijisho

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
03/02/2021
muri AMAKURU ANYURANYE, IJAMBO RY'UMUNSI
0
0
Uko wakwegera Imana kandi itaboneshwa ijisho
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
582

Bibiliya igaragaza ko ushobora kwegera Imana kandi ukagirana na yo ubucuti. Ivuga ko Imana yise umukurambere Aburahamu “incuti” yayo (Yesaya 41:8).

Nanone zirikana amagambo ahumuriza umutima aboneka muri Yakobo 4:8, hagira hati: “mwegere Imana na yo izabegera.” Ibyo bigaragaza ko kugirana ubucuti n’Imana bishoboka. Ariko se ‘wakwegera’ Imana ute ku buryo ugirana ubucuti na yo, kandi itaboneka?

Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka turebe uko bigenda kugira ngo abantu bagirane ubucuti. Ubusanzwe abantu batangira bibwirana, buri wese akamenya izina rya mugenzi we.

Hanyuma uko bagenda baganira buri gihe bakabwirana ibibari ku mutima n’ibyo batekereza, ubwo bucuti bugenda burushaho gukomera, kandi iyo buri wese akoreye mugenzi we ibikorwa byiza, bishimangira ubucuti bwabo. Uko ni na ko bigenda kugira ngo umuntu agirane ubucuti n’Imana.

“Ntushobora kugirana ubucuti n’Imana niba utazi izina ryayo.” Igishimishije ni uko Imana yifuza ko uyegera, nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi. Ku bw’ibyo, ni nk’aho yo ubwayo yakwibwiye ikoresheje Bibiliya igira iti “ndi Uwiteka. Iryo ni ryo zina ryanjye.”​—Yesaya 42:8.

Ese Imana yifuza ko tumenya izina ryayo kandi tukarikoresha? Suzuma ibi bikurikira: izina ry’Imana ryandikwa mu ngombajwi enye z’igiheburayo, riboneka mu nyandiko y’umwimerere w’Ibyanditswe by’Igiheburayo incuro zigera hafi ku 7.000. Ni ryo zina riboneka incuro nyinshi muri Bibiliya kurusha andi mazina yose. Nta gushidikanya, ibyo bigaragaza ko Imana yifuza ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha.

Mbere y’uko abantu babiri bagirana ubucuti, babanza kwibwirana. Ese waba uzi izina ry’Imana?

Icyakora hari abashobora kumva ko gukoresha izina ry’Imana byaba ari ukuyisuzugura, kubera ko yera kandi ikaba ishobora byose. Birumvikana ko gukoresha izina ry’Imana mu buryo budakwiriye ari bibi, kimwe n’uko utakoresha nabi izina ry’incuti yawe magara.

Icyakora, Imana ishaka ko abayikunda bubaha izina ryayo kandi bakarimenyekanisha (Zaburi 69:30, 31; 96:2, 8). Wibuke ko Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.” Dushobora kugira uruhare mu kweza izina ry’Imana turimenyesha abandi. Ibyo bizatuma turushaho kuyegera.​—Matayo 6:9.

Bibiliya igaragaza ko Imana yita mu buryo bwihariye ku muntu ‘utekereza ku izina ryayo’ cyangwa uriha agaciro (Malaki 3:16). Imana yahaye umuntu nk’uwo isezerano rigira riti “nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza kandi nzamusubiza. Nzabana na we mu gihe cy’amakuba” (Zaburi 91:14, 15). Niba twifuza kugirana ubucuti n’Imana, ni iby’ingenzi ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha.

Yanditswe na Kwizera Janvier

Ibiherukaa

Ese Yesu yari umuzungu cyangwa yari umwirabura? Mu by'ukuri yasaga ate?

Ibikurikira

Icyafasha abana gukunda Imana

inyigisho

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto
AMAKURU ANYURANYE

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Nturebe k’ubwinshi cyangwa ku mbaraga z’ibikurwanya ahubwo uhe agaciro Uwiteka murikumwe
IJAMBO RY'UMUNSI

Humura Uwiteka ari hafi yawe – Pst Mugiraneza J. Baptiste

14/01/2025
Ibikurikira
Icyafasha abana gukunda Imana

Icyafasha abana gukunda Imana

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Yesu araje, wicogora – Pst Mugiraneza J Baptiste

Nta wera nk’Uwiteka

26/06/2025
Ibigeragezo urimo byigutera ubwoba – Pst Mugiraneza J Baptiste

Wihagarika umutima, izere Uwiteka aragukunda

23/06/2025
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Loading Comments...