- Ni ukuboko gukomeye kurusha Imbaraga andi maboko yabayeho, ariho ndetse n’azabaho.
- Ni ukoboko gukomeza andi maboko;
- Ni ukuboko gukoresha ayo dusanganwe ibyatunaniye;
- Ni ko kuboko gukora ntihagire ugukora mu nkokora;
- Ukuboko kw’Imana niko kwandinze amaboko yose bambanguriye;
- Ukuboko kw’Imana ni ko kungejeje aho ndi ubu kd niko kungejeje kubyo mfite byose. Ni nako nubakiyeho mu buzima no mu mishinga iri imbere.
Ukuboko kw’Imana niko kumara ubwoba bw’ibiteye ubwoba nzi n’ibyo ntazi.
Kwagize umumaro ukomeye mu buzima bw’intwari zo kwizera ndetse no mu bantu bo mu bihe byacu. Mfite ingero: Niko kwasingirije Dawidi ibuye yarakeneye, niko kwarifatishije intoki ze ni nako kwarisunikiye Goliath wari imbere ye….! Niko Nehemiya yishingikirije…
Abafite ibyifuzo basengera, abari mu ngendo n’abari mu kazi mbatuye kuriya kuboko!
Mfite byinshi navuga ku kuboko kw’Imana. Niba nawe hari icyo wibuka kuriya kuboko kwagukoreye cg kugukorera umunsi ku munsi, ubu butumwa ubusangize abandi.
Mwakire ijambo ry’Imana!
Umwigisha: Bishop Dr. Fidele Masengo, The CityLight Center/ Foursquare Gospel Church