- “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana 1:12).”
Muri iki gihe, ubukristo burimo kumenyerwa kuburyo hari n’abasigaye bashaka kubugereranya n’andi madini atanemera Bibiliya nk’ijambo ry’Imana, ibintu bitahozeho.
Muri iyi si nzima, hari na na bamwe mu biyita abakozi b’Imana bayoboye amadini usanga bakora mu buryo bujya gusa n’aho ari ubwa gikikristo (kwiyoberanya).
Muri abongabo ahanini usanga harimo n’abifuza ko amadini yose yakusanyirizwa hamwe akitwa idini rimwe kubw’izindi nyungu zabo runaka.
Ariko ibyo ntibizigera bishoboka. Yesu Kristo ntahinduka. Kuki dutsimbarara ku kudahinduka kwa Yesu Kristo? Ni iki Yesu yazaniye isi cyitigeze cyibaho na mbere?
Igisubizo cyizima ni uko ni imirimo itangaje Imana yakoze. « kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro (2 Abakorinto 5 :19). Icyi ni igihamya cyizahoraho iteka mu myizerere ya gikristo.