Umugambi w’Imana mu kuvuka kwa Samweli/Ev Rwabisigara Dieudonne

Umugambi w’Imana mu kuvuka kwa Samweli

1Samweli 1:1- 2:6( Ni ukuva ku umurongo wa mbere kugera ku umurongo wa 6 w’igice cya kabiri).

Turabona ibintu 3 by’ingenzi:
1.Ikibazo mu muryango wa Elukana.(1 Sam 1:1-8)
2.Inzira yo gukemuka kw’ikibazo.(1 Sam 1:9-20
3 Amashimwe nyuma yo gusubizwa.(1 Sam 1:21-2:6).

Nshuti, Bibiliya itangira yerekana amateka cg inkomoko ya Samweli ko Ari umwana wakomotse mu muryango wa Efulayimu(1).
Nibutse ko Efulayimu Ari mwene Yosefu akaba avukana na Manase Kandi akaba yarasabiwe umugisha na Yakobo.
Twibuke Kandi ko Nyirakuru wa Efulayimu (Rasheli) nawe yabanje kubura urubyaro ndetse ikibazo cyo gutinda kubyara muri uyu muryango kikaba cyari kimenyewe.

A. Ikibazo cyari mu muryango wa Elukana

Nk’uko twabisomye kuva ku murongo wa 1-8, tubona ko Elukana yari afite abagore babiri, Hana na Peninah, Ukurikije imyandikire usanga Hana ashobora kuba yariwe mugore mukuru (uwabanje gushakwa na Elukana), wakeka ko Elukana Yaba yarazanye Penina nyuma yo kubona Hana atabyara.

Uyu muryango wari ufite umuco wo Gusenga Kandi akajyana n’abagize umuryango Bose.
Hana yari afite ibibazo bibiri: – Kuba atabyara
-Guhozwa ku inkeke na mukeba we amucyurira,amuninora,amuserereza.
Ibyo byamuteraga guhora arira.

Nshuti ibibazo bibaho,ariko ikibazo cyo kutabona umwana kirababaza cyane,kuburyo umwana Koko Ni igisubizo mu muryango, Ni umugisha mu muryango, ntacyasimbura umwana
Abagize umugisha wo kubona umugisha wo kubyara mukwiye kujya muhora mubishimira Imana.
Mu kibazo cya Hana, Elukana yakoraga ibishoboka byose ngo ashimishe umugore we ariko ntacyashobiraga kumumara umubabaro atarabona umwana.

Amwe mu masomo twakura muri iyi ngingo
-Ntakizabuza ibibazo kuza ngo bikugereho.
-Hari ubwo Imana yemera ko duhura n’ibitugora ku impamvu zayo bwite.
-Uzirinde kubabaza uri mu gahinda(ikibazo)
-Nimuba mutabyaye, Umugabo wese akwiye gukomeza gukunda umugore we kuko ntawiha.

B. *Inzira yo gukemuka kw’ikibazo kwa Elukana

Muri uyu muryango abababanjirije bagize ibibazo nka Hana ,bagiye babikemura nabi batitaye kubyo Imana yavuganye nabo.

Sara yoheje umugabo we aryamana n’umuja kugira ngo akunde abone umwana.

Rasheli Nyirakuru wa Efukayimu umuryango Elukana akomokamo nawe yatinze kubyara maze agira inama Yakobo umugabo we abyarana na Biruha umujawe(Itang 30:1-8)

Hana yirinze koshya Elukana ngo Abe yabyarana n’abaja ahubwo ikibazo cye yacyerekeje ku Uwiteka.
Hana Ari i Shilo yasenze Imana Kandi bucece,ahiga umuhigo bucece,ntiyabwira umugabo icyo yahize, buri gihe kubwo gusengana agahinda byatumye umutambyi Eli we amubona nk’umusinzi.
_Burya ikibazo kijya gituma abakubona bagira ngo wasinze cg ngo wasaze._
Ariko Imana ishimwe ko Hana yafashe icyemezo cyiza cyo gushakira ibisubizo ku Mana.
Dore ibyo Hana yashingiyeho ngo asabe Imana umwana anahiga umuhigo.
Hana ashingiye ku amateka y’uko muri uwo muryango Hari abandi babanje kubura urubyaro ariko igihe cy’Imana kigeze babona abana(abo Ni Sara na Rasheli).
Hana ashingiye ku ubushobozi bw’Imana yiyumvishemo gusaba Imana umwana Kandi ahiga umuhigo ko Imana nireba agahinda ke,ikareba umubabaro we ikamuha umwana Yiyemeje ko umwana yazamutura Imana

Burya mu bibazo abantu baravuga, Hana Penina yaramuvuze, Eli nawe agira uko amubona ariko Hana akomeza Gusenga Imana.
Bimwe mubyo twakigira kuri iki gice.
-Elukana yatubera urugero mu kumva uri mu kibazo no kumwitaho : rero Jya wirinda icyakongerera umubabaro ubabaye
-Hana atubera urugero mu gushakira ibisubizo ku Mana.
– Burya Imana ijya yumva gutaka kw’abagaragu bayi.
– Twige gutegereza igihe cy’Imana.

C. Amashimwe nyuma yo gusubizwa

Imana imaze guha Hana umwana,amwita Samweli kuko yamusabye Uwiteka.
Habayeho ibihe byo kuyishima, ndetse umuryango bigaragara ko Hari imihigo Bari baragiranye n’Imana Bose bucece.
Umukuru w’umuryango yajyanye n’abandi guhigura ariko Hana ntiyajyayo, ninabwo yahishuye icyo yahize ku Mana.
Hana yahize kuzajyana uwo yasabye Uwiteka akaba Umukozi w’Imana ibihe bye byose.

Ndashima Elukana utaranze ko umugore ahigura nk’uko yahize.
Igihe kigeze Hana nawe ajya guhigura maze avugira imbere ya Eli ati *”Ninjye wa mugore wari uhagaze impande yawe nsaba Uwiteka “*

*_Uwiteka yampaye icyo nasabye*_
Ibyishimo bya Hana byamuteye Gusenga isengesho ry’ishimwe, yibuka ko nta Wera nk’uwiteka maze ati: *” Uwiteka Ni Imana izi byose,iha abashonji kudamarara,ingumba ikaziha kubyara, Uwiteka arica akanakiza, ….”*(1Sam1:26-2:6)

Muri iki gice cya nyuma twahigira ibintu byinshi.

– Iyo isaha y’Imana igeze amasezerano arasohora.
– Kwiga gutegereza Uwiteka.
-Guhigura icyo twahize kuko abantu benshi bahiga Bari mu bibazo, Imana yabibakuramo bakabifata nk’ibisanzwe cg bakabibona nk’imbaraga zabo.
-Kumenya ko Umugambi w’Imana ku buzima bwacu ntacyawitambika.

⏭Mu muryango wa Elukana n’ubwo Hana atabyaraga ariko Penina yabaye igikoresho cy’Imana cyatumye Hana akomeza gushishikara ashaka Imana.

Burya Ibibazo iyo bije ikigira umumaro si uguhangana n’abakuvuga,abagusebya ahubwo icyo ingenzi Ni “ukwereka Imana ikibazo cyawe”

Uziko Hana yashoboraga kubyara kabaddis bose ku gihe,ariko kuko umugambi w’Imana wari ukubona Umukozi wayo kuri Hana, byatumye ibanza ku mwima urubyaro ngo agire icyifuzo anahige umuhigo.

umwe yavuze ngo “Ibitinza ibishaka”

Burya Imana inezezwa no kubona duhigura imihigo.

-Ahari nawe waba Hari ibintu bikugoye ufite, ndakurangira inzira “Bibwire Yesu”
-Ahari Hari ibyo Imana yakoze ukaba utarahigura icyo wahize, Imana niguhe imbaraga uhigure utagize ibindi urebaho.
-Ahari Hari ibyo umaze igihe usengera,ndakwibutsa ko wakongeraho no guhiga imihigo ku Mana.
-Wenda se ufite ba Penina bahora bagukina ku mubyimba kubwo ikibazo wifitiye, ndakugira inama yo kutabarakarira ahubwo ukayoboka iyo Gusenga.

⏭ _Amateka y’ibyabaye mu muryango wawe ntukayashingireho ngo wemeze ko ibitarakunze cg ibyagenze nabi mu muryango ko nta kabuza nawe ariko bizagenda; kuko burya Imana ikora uko ishaka,ntawe uyigira inama gusa irasabwa Kandi igasubiza_
_Nsoje nkwibutsa ko Imana izi buri kintu cyose kitubaho,Kandi ko byose biba cg bitugeraho kubwo umugambi wayo_

Nkurarikiye Kandi kuzakomeza kumva ibya Samweli wavutse kwa Elukana n’umurimo yakoreye Imana. Uzakomeze gushishikazwa no gusoma ibitabo byitiriwe Samweli.

Uwiteka aguhe umugisha Ni Mwene so Dieudonne, ndabakunda