Umugisha ukomeye ni ukumenywa n’Imana no kugendana na yo – Ev Ndayisenga Esron

Multi ethnic Young adults meeting together in a Bible study. They are in Church fellowship hall.

Umugisha ukomeye ni ukumenywa n’Imana no kugendana na yo – Ev Ndayisenga Esron

Kuv 33:12-14,17
[12]Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujya untegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti ‘Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.’

[13]Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.”

[14]Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”

[17]Uwiteka abwira Mose ati “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.”

Nshuti ,kugendana n’Imana birera kunesha yabanye na Gidiyoni anesha Abamidiyani.

Kugendana n’Imana bitanga imbaraga zitubashisha no kubabarira abatubabaje kuko Imana ubwayo ari imbabazi.

Kugendana n’Imana bitanga umuyoboro w’ubuzima bwacu mu mibereho yacu ya buri munsi,bikanaha icyerekezo ibyagaragaraga ko nta sura bifite.

Kugendana n’Imana bituma twibukwa n’ubyo byagaragara ko usa n’uwibagiranye ariko nk’uko Moridekayi yibutswe ni ko nawe wakwibukwa kubwo kugendana na Yo.

Yosefu yagendanye na Yo anyura mu rugendo rw’inzitane ariko rwari urwo kumugeza ku mugambi ukomeye w’Imana.

Reka nsoze ngusaba kuragiza Imana urugendo rwawe no komatana na Yo ni bwo imigambi yawe yose izuzuzwa .

Imana ibahe umugisha