- MUKAMUGANGA Rehema avuga ko nk’uko yiyeguriye umurimo wo gukorera Imana mu ndirimbo yasanzwe kugira ngo ubutumwa bugere kure aruko yagerageza no gusohora indirimbo ziri mu zindi ndimi ahoy amaze gusohora indirimbo iri mu rurimi rw’igiswahiri.
Ni nyuma y’indirimbo zinyuranye asanzwe aririmba mu Kinyarwanda, gusa ariko akaba yaragiye asanga kuririmba indirimbo mu Kinyarwanda n’ubwo ari byiza ariko bigomba guherekezwa no kugira n’indi ntambwe atera aririmba mu zindi ndimi ngo bifashe n’abari hirya kugera ku butumwa atanga.
Mu kiganiro twagiranye Umuhanzikazi w’indirimbo ziramya Imana REHEMA MUKAMUGANGA yagize ati:”Turashaka kwagura umurimo niyo mpamvu twasohoye iyi ndirimbo yitwa MUNGU NI MUNGU kandi tuzakomeza no gusohora n’izindi”.
Yasoje agira ati:”ikigamijwe ni ukwagura ubutumwa bwa Kristo bukagera kure hashoboka kandi ntitwatanga ubutumwa mu ndimi abanti duha ubutumwa batumva.
Uyu muhanzikazi avuga ko azakomeza gukorera Imana binyuze mu ndirimbo ziyiramya n’iziyihimbaza, iyi ikaba ari iya mbere ashyize hanze yo mu rurimi rw’igiswahili nyuma ya IMANA SI UMUNTU yo yari mu rurimi rw’ikinyarwanda n’izindi.
INDIRIMBO YE WAYUMVA HANO: