Abalewi 22:9.”Ni cyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugira ngo utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza.
Abakolosayi 4:17.Kandi muzabwire Arukipo muti”Ujye urinda umurimo wo kugabura iby’Imana wahawe ku bw’Umwami wacu, uwusohoze.”
Nuko rero usimbuze ahari izina iryawe. Umurimo WO kugabura iby’Imana ntukorerwa mu rusengero gusa cyangwa muri chorale.
Burya n’aho utuye, Mu biganiro, Aho ukorera, Mu baturanyi, Mu muryango, Ukwiye kuzirikana ko ukora uwo murimo wo kugabura iby’Imana.
Ukawitondera kd ukawushyitsa kuko kuwukora ni kimwe no kuwushyitsa ni ikindi, Ibuka uwaguhagararaga iruhande cg inyuma yawe mugitangira umurimo. Uwo mwabyirukanye, Uwo mwazamukanye imisozi, Uwo mwabanye mu bipatane bya chorale, Uwo mwaguranye ibyuma, Uwo mwajyanye mu ngendo za chorale
Umwigisha: Ev Ndayisenga Esron