Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana wo muri Afurika y’Epfo Benjamin Dube agiye gutaramira i Kigali.

Umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe mu ruhando mpuzamahanga Benjamin Dube guturuka  Afurika y’Epfo agiye gutaramira I Kigali ku nshuro ye ya mbere.

Uyu ni undi muhanzi ukomeye u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka wa 2019 nyuma ya Don Moen uherutse gutaramira I Kigali muri Gashyantare. Kubona abahanzi bakomeye bataramira I Kigali batumiwe n’abandi bahanzi Nyarwada ni bimwe mu bishimangira intera nziza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugezeho mu gihugu cy’u Rwanda.

Uyu muhanzi ategerejwe gutaramira I Kigali mu gitaramo yatumiwemo n’Itsinda rikunzwe mu gihugu no mu karere True Promises Ministries. Iki gitarmo cyiswe “ True worship (Kuramya Nyakuri)” kizaba ku itariki ya 11 z’Ukwezi kwa Munani (8) muri uyu mwaka.

True Promises irimo itegura iki gitaramo ivuga ko gutumira uyu muririmbyi ari andi mahirwe ku bahanzi nyarwanda. Nubwo kandi aho iki gitaramo kizabera hatarashyirwa ahagaragara bivugwa ko kizabera I Kigali. Abazafatanya n’aba baramyi mugitarmo nab o ntibarajya ahagaragara.

Ubuyobozi bwa True Promises bwavuze ko amakuru arambuye azatangazwa mu minsi iri imbere/

Benjamin Dube ni umushumba w’itorero High Praise Centre Church,  umwanditsi w’indirimbo, producer,umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba. Muri iki gihe yagize indirimbo zamenyekanye cyane nka ketshepile wena yahinduwe mukinyarwanda (hariho impamvu), thel’umoya (nimurebe urukundo) ndetse nizindi nyinshi. Yagiye kandi aririmbana n’abahanzi mpuzamanga ari nako atwara ibihembo by’indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga.

Reba hano indirimbo ketshepile wena yahinduwe mukinyarwanda (hariho impamvu).