Mwarimu GAKUMBA Timoni, Umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR Paroise ya Remera yakoze ubukwe abatari bake bishimira intambwe ateye maze bamuha amafaranga mu rwego rwo gutera inkunga urugo rwe.
Ni umuhanga wabereye ku cyicaro cya paroise ya Remera aho umushumba wa Paroise ya Remera Rev KAYIRANGA Theophile yibukije Gakumba kuzakunda umufasha we kugeza batandukanyije n’urupfu cyangw a Yesu Kristo aje gutwara itorero rye.
Gakumba Timothée Augustin uzwi ku izina rya Timoni yasezeranye na Zereyukuri Antoinette maze biyemeza kubana ubuziraherezo nyuma y’uko Gakumba yari afite undi mufasha bakaza gutandukanywa n’urupfu aho yanamusigiye abana babiri.
Twabibutsa ko ibyasohozwaga kur’uyu wa gatandatu byazaga bikurikira ibyari byabaye kur’uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2019, ubwo aba bombi bahamije imbere y’amategeko mu murenge wa Remera ko biyemeje kuzabana akaramata mu gihe gusaba no gukwa byabaye ku wa 29 Nzeli 2019.
Ni ibirori byitabiriwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imali muri ADEPR Madame Umuhoza Aureria, abapasiteri n’abavugabutumwa batandukanye mu buryo budasanzwe aho abakirisitu nabo batari bake bamuhundagajeho amaturo nko kumutera inkunga mu rugo rushyashya agiye kubaka.