Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, Abe ariwe wiringira, nawe azabisohoza (Zaburi 37 : 5).
Uno munsi mfashinwe n’ijambo rivuga ngo mumukoreze imitwaro yanyu kuko yita kuri mwe. Nasanze umuntu ashobora kuba ari muri Yesu ariko ameze nk’umugenzi uri mu modoka ariko ukomeza kuvunwa n’igikapu cye kubera ko aho kureka ngo imodoka igitware we akomeje kucyikorera. Shyira uwo mutwaro hasi.
Bityo rero, aho menyeye ko ntawakoreje Yesu umutwaro ngo umunanire, nahisemo kwikuraho ibindemereye ndabimukoreza.
Nawe se ni uko? Usuzume neza kuko hari igihe wasanga urimo kurushywa n’ibitagombaga kukuremerera.
Umunsi mwiza kuri twese Kd muhabwe umugisha n’Imana.
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO,
Foursquare Gospel Church