Umwuka n’umumaro Wawo – Ev. Delphine Uwanyirigira

Twifashishije Ijambo RyImana dusanga mugitabo Ubutumwa bwiza bwa Yohana 14:15-18

✳️Nimunkunda muzitondera amategeko Yanjye,nanjye nzasaba Data ,nawe Azabaha undi mufasha wokubana namwe ibihe byose ,niwe mwuka wukuri.ntibishoboka ko abisi bamuhabwa kuko batamurora kandi batamuzi,ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe…….

🕎Aya ni Amagambo yesu yivugiye Ubwe muminsi ye yokuzamurwa mwijuru ,mbere yuko azamurwa yamaze iminsi asura abantu,harimo abasengaga,Abarobyi,nabandi benshi .

Hano yaganiraga nabigishwa be Abasezeranya Umwuka wera,Abahishurira Ubwinshi bwimbaraga bazahabwa nicyo zizabamarira Yesu Amaze kuzamurwa,Ababwirako Mwuka Wera Azabana nabo Akagumana nabo,Akabashoboza Ibyo batinya,Akanabiringiza nibizaba batareba..Ababwira kandi ko mwuka wera Atazabasiga Azabana nabo Ibihe byose.

💞Ikitonderwa: Mukiganiro yagiranye nabo yababwiyeko Mwuka wera Azahabwa Ukunda Yesu Akitondera Amategeko ye bivuzeko Umubyabyaha Adahabwa mwuka wera wokubana nawe niyo wamuhawe Ugasubira mubyaha mwuka wera Arigendera😭😭😭Abisi ntibamuhabwa kdi ntibamurora……

Umuntu wese Ushaka mwuka wera Ashobora kunuhabwa kuko nisezerano ryacu gusa bisaba gukunda Yesu no kwihana Ibyaha ubundi Ukamuhabwa.

💓Umumaro WUmwuka Wera

✳️1. Mwuka wera afite Umumaro wogutsinda Abisi no kubamenyesha Ibyicyaha
Ntibishoboka ko umuntu yemera ko yakosheje kuko muri kamere muntu habamo kwihagararaho cyane no kumvako arimukuri ,ariko Mwuka wera niwe utsinda kamere zose Akemeza umuntu ibyicyaha cye Agaca bugufi akariraaaaa😭😭kubera mwuka wera.
2.Kutwibutsa Ibyo Yesu yatubwiye, Akanatubwira Ibyenda kuba
Kubantu bamuhawe bagira umugisha wo kumenya Amabanga menshi kuko mwuka wera Yenda kubya Data Akabitubwira ndetse Akanatumenyesha Ibyenda kuba.Aduha Amakuru🥰

  1. Mwuka Wera Aratuyobora. ( Galat5:16-19
    4.Mwuka wera ni Imbaraga twahawe zizatuzamura tujya kwa Data.

NB: Umuntu wese wahawe Impano yumwuka wera Akwiye kuyirindisha Imbuto ZUwo mwuka kugirango Impano yumwuka wera Irusheho gukura,gukora.

Mushake Uwo mwuka Wera ni Yesu Wawutugeneye.

Yesu Abahe Umugusha

Delphine Uwanyirigira.