URUGAMBA TWEBWE ABAKRISTO DUFITE NTARUNDI NI UKURWANYA ICYAHA – Ingabire Josee (Mma Nshuti)

Nshimiye Imana impaye uyu mwanya ngo tuganire ijambo ry’Imana.

Yakobo 4:7-8a

Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye satani nawe azabahunga.8 mwegere Imana nayo izabegera.

Abaroma 6: 1-2

Nuko tuvuge iki?tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?2 ntibikabeho!mbese twebwe abapfuye kubyaha twakomeza kuramira muribyo dute?

12.Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yangu izapfa ,ngo mwumvire ibyo irarikira .13 Kdi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke,ingingo muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.14 Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko ahubwo mutwarwa n’ubuntu.

Intego y’ijambo nifuje ko tuganira iravuga ngo URUGAMBA TWEBWE ABAKRISTO DUFITE NTARUNDI NI UKURWANYA ICYAHA.

Bene data numvise nshaka Kukwibutsa muri Uru rugendo turimo tugenda tujya mu ijuru ntawundi mwanzi dufite ni Satani .aturwanya akoresheje icyaha kugira ngo adutandukanye n’Imana.

Iyo usomye uhereye mu itangiriro ukageza mu byahishuwe nta yindi ntwaro satani akoresha atandukanya umuntu n’Imana ni ICYAHA.nifuje kukubwira ngo rwanya ICYAHA.

Akenshi usanga tuvuga ko dufite intambara nyinshi.

👉Uti mu kazi barandwanya.

👉Uti abaturanyi baranyanga.

👉Satani yanteje ibihombo.

👉satani yanteje ubureayi.

👉satani yanteje ubukene

👉. Uti kuki mpora ndwaye cg ndwaje.

👉kuki mpora mu bushomeri.

N’ibindi byinshi ndagira ngo nkubwire ngo ibyo byose n’ibindi ntarondoye namwe muzi ntakindi satani abizanira ni ukugira ngo ukoreremo IBYAHA utandukane n’Imana.

Umuririmbyi yaravuze ngo ihanganire ibigeragezo Komera we gucika intege.

Ubuhamya bwiza mu kigeragezo bubyara inyungu nyinshi.

Datani aguteza ubukene Ku girango wiganyire cg se wibe cg ubeshye ubundi Abe aranesheje.rwanya ICYAHA muri ubwo bukene Imana izakugirira neza.

Satani aguteza ibibazo mukazi kugira ngo utukane,wangane,wihorere,n’ibindi rwanya ICYAHA muri icyo kigeragezi uzavemo ufite ubuhamya bwiza.

Twavuga byinshi nawe urebe aho uhagaze ibigeragezo urimo ubyitwayemo gute?

Nturimo gukoreramo ibyaha?

Hari aho umuntu agera akavuga ngo Imana nayo irabona ko ntakundi nabigenza.

ARIKO IBYAKUNANIYE HARI ABANDI BABISHOBOYE.

Yosefu bibiriya itubwira ko yari umusore mwiza w’uburanga ariko atsinda ubusambanyi imbere ya mu kapotifari yemera kujya muri gereza kubera guhunga icyaha.

Wowe se imbere ya Mukapotifari wabigenza gute?

Ba saduraka na meshaki na abedenego Imbere y’itanura ry’umuriro bati Imana yacu dukorera ibasha kudukiza arikonaho itadukiza nta mpamvu n’imwe yatuma tugusubiza iryo jambo.ari nkawe se ago ntiwari kuvug ngo Imana nayo irabona ko ntakundi by agenda.

Sitefano bamuteye amabuye arinda ashiramo umwuka adakoze icyaha ahubwo bamuteraga ibuye akerekwa.akavuga ngo data ubababarire kuko batazi icyo bakora.ari nkawe se?

N’abandi benshi nawe uzi.

Ibyakunaniye hari abandi babishoboye ntampamvu nimwe ufite yo gukora icyaha.rwanya icyaha .tsinda icyaha.aba bantu bose tuvuze bari bafute umuri nk’uwo natwe dufite.

Ariko birinda guhungira ikibazo mu cyaha ahubwo bahungira icyaha mu kibazo.

Twasomye amagambo avuga ngo murwanye satani azabahunga.

Ni ukurwana ntamikino nta kujenjeka.rwanya icyaha.

2Timoteyo 4:7 -8

Paul aravuga ngo narwanye intambara nziza narinze ibyo kwizera  ibisigaye mbikiwe ikam a ry’ubugingo .iryo umwami wacu umucamanza utabera azampa kuri urya munsi nyamara sijye jyenyine ahubwo n’abakunze kuzabineka kwe bose.

Ndangije nkwifuriza ko nawe uzivuga icyivugo nk’icya paul.

Mbifurije kurwana intambara nziza.

Nubwo tutaragera aho tuvusha amaraso muntambara ariko dukomeze turwane umwami wacu azatubashisha.

Rwanya Icyaha.

Wihungira ikibazo mucyaha ahubwo hungira icyaha mu kibazo Imana izagukurami ikugirire neza

Mugire ibihe byiza

Umwuka wera akomeze kutwigisha

Ingabire Josee (Mma Nshuti)