Ubwami bw’Imana buratwaranirwa kandi ushaka kuba mukuru ahinduke muto: Ev Felix NDIKUMANA
Ijambo ry’Imana ridutegeka kwicisha bugufi kuko Yesu yadusabye kwicisha bugufi kugira ngo tuzabe abakomeye, kandi avuga ko uticisha bugufi azacishwa bugufi.
Ijambo ry’Imana muri matayo 13:31-32 hagira hati:”Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we. Na ko ni gato hanyuma y’imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”
Nuko nawe niwicisha bugufi ukavuga ibigirira umumaro abandi maze imbuto zawe zikagira umumaro ku bandi uzaba uw’agaciro.
Ikibazo si ukuba umuntu ukomeye ahubwo icyangombwa nukuba umuntu wicisha bugufi kandi w’umumaro ku bandi, ukubona wese akakubonamo imbuto zimugirira umumaro, aho kuba umuntu abandi bavomaho ibitabagirira umumaro, ibibaganisha muri gehinomu.
Bene uyu wicisha bugufi akaba muto niwe uzahindurwa munini imbere y’Imana.
Umwigisha: Ev Felix NDIKUMANA