1 Ngoma 4:9-10
[9]Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.”
[10]Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.
2 Sam 9:3,6-7
[3]Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z’Imana?”Siba asubiza umwami ati “Haracyariho umwana wa Yonatani umugaye ibirenge.”
[6]Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati “Mefibosheti.”Aritaba ati “Karame umugaragu wawe ndi hano.”
[7]Dawidi aramubwira ati “Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y’inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.”
Nshuti,nzindutse numva nshaka ko Imana yampindurira kuko iyahinduriye Yabesi kandi iri zina ubwaryo ryisobanurira uwabyaranywe agahinda;n’ibyo yabishobora.Abantu nka Siba,baturebera mu mateka ya kera ariko Uyu munsi Imana yabihindura.Hari amazina y’amagenurano abantu biswe,hari n’andi menshi duhimbwa bitewe n’urwego rw’imibereho ariko ndi gusaba ngo Imana itwigaragarize.Ese nawe urifuza ko ikwiyereka?
Iyo ije gutabara ntiyitwaza ingabo cyangwa ngo ikenere inama z’uwo ari we wese nka Siba
Ntiyita ku gihe ikibazo kimaze kuko yageze ku kidendezi asanga wa murwayi amaze imyaka 38 ariko aramuhagurutsa aragenda na Lazaro yamuzuye amaze iminsi ine mu mva.
Yh 9:1-3
[1]Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi.
[2]Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”
[3]Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.
Rimwe na rimwe abantu bakurebera mu mateka ndetse bakanatanga impamvu z’ubuzima ubayemo ariko igihe kirageze ngo aguhindurire
Mbifurije ko Imana yabahindurira kandi biracyashoboka ubwo ugihumeka Umwuka w’abazima.
Ndayisenga Esron