Uwiteka agiye kukwemeza abatakwemera: Rev. Past Gato Munyamasoko

Imana ntabwo yakuremeye kujugunywa cyangwa ngo usuzugurwe n’abantu bagenda bakuvugaho amakuru atariyo ahubwo Imana igiye kukwemeza abatakwemeraga: Rev. Past Gato Munyamasoko 

Uwiteka Imana ntirobanura ku butoni, mu kazi kawe Imana yakwemera, yaguteza imbere maze abagutega iminsi bagakorwa n’isoni, ntiwihebe ntucike intege kuko Imana igiye kuza inyomoze amakuru atariyo abantu bagiye bagutangaho ahubwo yemeze abantu ibatere kukwemera n’ubwo batakwemeraga.

Ibya kera ntimubyibuke kandi ntimubyiteho dore Imana igiye gukora ibintu bishya muri mwe, Imana izaharura inzira mu butayu intembeshe imigezi mu kidaturwa.

Mwitegure ibishya Imana yacu igiye kubatunguza mwe kwibuka ibyashize ahubwo musingire ibiri imbere kuko Yesu araje abigenze neza, mutegereze mwizeye ndetse mwihanganye kuko mu gihe cyose Imana ihora ishaka kugushyira hejuru n’ubwo abantu bashaka kugushyira hasi, mu mahanga yose Imana yakuremye mu ishusho yayo irakuzi, inzira zawe igiye kuzikingura maze ikwemeze abatakwemeraga.

Imana igiye kugutangira ubuhamya maze ivuguruze ibyo abantu bagiye bakuvugaho bashaka kugushyira hasi,abantu barakwitiranya bazi ko nta kigenda cyawe kuko bakurebera inyuma,ube mutoya ube mukuru ube warize cyangwa utarize ariko Imana irakuzi kuko yakuremye mu ishusho yayo.

Kubera ko utigeze uhabwa agaciro mu ruhame rw’abantu niyo mpamvu batakikwitaho bakakwitiranya nyamara Imana iraje ikwemeze abantu kuko Imana igiye kuguhindurira amateka.

Burya wabyara, burya washaka burya wabbona akazi burya watwara imodoka nk’abandi kubera ko Imana ikuzi kandi ikaba ihora ikumenyekanisha, ubu igiye gutanga amakuru kandi nimara kuyatanga abantu ntibazongera kukugiraho ijambo. Umwigisha: Rev Pastor Gato Corneille Munyamasoko /umuvugizi mukuru w’amatorero y’Ababatista mu Rwanda