Yosuwa 6:1-2,16,20
[1]I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga.
[2]Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n’umwami waho n’intwari zaho.
[16]Bagejeje ku ncuro ya karindwi abatambyi bakivuza amahembe, Yosuwa abwira abantu ati “Nimutere amajwi hejuru kuko Uwiteka abahaye umudugudu.
[20]Abantu baherako barangurura amajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi y’amahembe barangurura amajwi, inkike z’amabuye zirariduka, abantu barazamuka batera umudugudu, umuntu wese imbere ye barawutsinda.
Nubwo i Yeriko hari hakomeye Uwiteka yabwiye Yosuwa ngo amajwi y’amahembe n’urusaku rw’abera bizaritura inkike z’i Yeriko ngo kandi umuntu wese azinjirire aho azaba ahagaze .
Ikinezeza nuko Yosuwa Yari yaramenye ko Uwiteka akirisha ibyo abantu babona ko bidashoboka.
Ku nyanja itukura yabwiye Mose ngo narambure inkoni hejuru y’inyanja , maze Abisiraheli barambuka ingabo za Farawo zishirira mu nyanja.
Gidiyoni iramubwira ngo basubizeyo intwaro n’ingabo bitwaze ibibindi n’imuri maze banesha Abamediyani.
Natwe igihe cyose twizere ,duhagarare neza imbere y’ Imana izatuneshereza ititaye ko tudafite imbaraga, twashobewe .Saba Imana ikuneshereze ibyakunaniye
AMEN