Uyu munsi urekuwe n’ibyari biguteye kuba mu kazitiro niwizera – Ev. Esron Ndayisenga

Uyu munsi urekuwe n’ibyari biguteye kuba mu kazitiro niwizera

Ibyakozwe n’intu 16:31,35
[31]Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.”

[35]Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.”

Kubar 23:8
[8]Navuma nte abo Imana itavumye?Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?

Nshuti ntegetse ibigufashe kukurekura ukaba mu mahoro, umuririmbyi ati have wa bwoba we,have bwihebe,rekura umuntu w’Imana, bibazo bitandukanye rekura,wa ndwara we rekura,rekura dossier y’uyu muntu icemo,rekura minerval iboneke,rekura ubu bukwe ….

Mugire Umunsi Mwiza kandi musangize abandi ibi byo kurya.
Ndabakunda

Ev. Esron Ndayisenga