Wiryama isezerano ry’Umwuka Wera ni Iryacu ibihe byose

Hamaze gutegurwa amasezerano yo gusenga no gutitiriza Imana hagamijwe ko abantu bongera bakuzura umwuka atari ibyo mu minsi ya Pentekote gusa kikazabera kuri Dove Hotel kuwa 20 Nzeri 2019 aho muzaba muri Kumwe n’abakozi b’Imana banyuranye.

 

Wiryama isezerano ry’Umwuka Wera ni Iryacu ibihe byose ngiyo intego y’aya masengesho aho abazayitabira bazibutswa ko kubatizwa mu mwuka wera bidakwiriye kuba ibyo mu bihe bya Pentekote gusa komahubwo bikwiriye kuba ibya buri gihe.

Ni igiterane mwateguriwe n’amasezerano.com  JCF, nyuma yo kugira icyifuzo cy’uko kubatizwa mu Mwuka Wera bitaba ibyo mu bihe bya Pentecôte gusa ko ahubwo byaba isezerano ryacu rya buri gihe.

Icyi giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana banyuranye barimo Pasiteri Celestin MUNYANZIZA, Ev HAKIZIMANA Justin, Ev J Baptiste, Ev Mukatete ndetse n’abandi bakozi b’Imana banyuranye,…..

Bamwe mu bategura icyi giterane bavuga ko abazaza bazahembuka ndetse bakongera kugaruka mu bihe byo kuzura umwuka wera aho bagira bati:” ni igiterane cy’amasengesho kizarangwa no gusaba Imana kongera kutwuzuza umwuka wera, muzaze turare dutitiriza Imana Yongere Ivugurure abantu bayo
Abandi babatizwe mu Mwuka Wera, iri sezerano nawe ni iryawe igomwe Ijoro rimwe urare utaramiye Imana”.

Abakunzi b’umwuka wera bose bakaba bahamagarirwa kuzitabira aya masengesho yateguwe hagendewe ku ijambo dusanga muri Yoweli 3:1-2.

Twabibutsa ko icyi giterane giteganyijwe kuzaba tariki ya 20 Nzeri 2019 kuri Dove  Hôtel iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali aho kwinjira bizaba ari ubuntu.