Yari umugore w’umugabo utari Umwisirayeli witwaga Heberi. Yayeli yagaragaje ubutwari ashyigikira ubwoko bw’Imana.
Yakoze iki?
Yayeli yakoze igikorwa cy’ubutwari igihe Sisera, umugaba w’ingabo z’Abanyakanani yahungiraga mu ihema rye. Sisera yari ahunze urugamba, agenda ashakisha aho yahungira.
Yayeli yaramuhamagaye ngo amuhishe. Sisera yinjiye mu ihema rye araryama arasinzira, maze Yayeli aramwica.—Abacamanza 4:17-21.
Ibyo Yayeli yakoze byashohoje ubuhanuzi bwavuzwe na Debora bugira buti: “Uwiteka azagurisha Sisera mu maboko y’umugore” (Abacamanza 4:9). Ibyo Yayeli yakoze byatumye abantu bamushimagiza bavuga ko “azahabwa umugisha kurusha abandi bagore bose.”—Abacamanza 5:24.
Ni irihe somo twavana kuri Yayeli?
Yayeli yagaragaje ubutwari maze agira icyo akora. Ibyamubayeho bigaragaza ko Yehova ashobora guhindura ibintu ngo asohoze ubuhanuzi.