Abafite Imana y’akanwa bagiye guseba: Ev MANIRAFASHA Claude

Hari abantu bagiye gukorwa n’isoni kubera ko bahanura ibinyoma bakabeshya, abo ngabo bagiye guseba ariko abafite Imana yo mu mutima bo bagiye gukomera maze bakore iby’ubutwari.

Ubutumwa bwa Yesu Christo uko bwanditswe na Yesaya 10:27 haravuga ngo Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.Bishatse kuvuga ko abantu bose baguhanurira bakubeshya bagiye guhura n’ingorane,ariko wowe ufite Imana y’ukuri Imana igiye kukugeraho kandi nikugeraho ntuceceke.

Ibibazo byose n’ingorane abantu bagushyiraho bizamarwa n’Imana kuko niyo yonyine izi ko hari imitwaro abantu baguhekesheje, hari igihe umuntu aba mu buretwa akabutindamo ariko humura hari amavuta agiye kuza akagukuraho ubwo buretwa bwose.

Yesu azi aho yadusize nubwo hari igihe dukubitwa, nubwo uri kureba ukabona ukiri ku musozi ugatabaza ntihagire ukumva ariko Yesu azagaruka kandi nagaruka azishyura byose.

Dore Imana itanze ubundi buryo ku bantu mwayizeye, niba warabaye umushomeri igihe kirekire humura Imana izakwishyura kuko izi aho yadusize, hari umuntu uba mu buzima rimwe na rimwe akabona atabohotse ariko amavuta ya Kristo niyo abohora.

Yesu aratuzi habe nubwo byakomera kugeza ku gihe isi yose ikumenya humura Yesu azi aho yagusize kandi araje agutabare.

Umwigisha:  Ev MANIRAFASHA Claude