Ibyakozwe 10:1-2
“Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.
Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.”
Igihe cyose uzashaka kuba ukomeye, ibyo ubona bifite agaciro kuri wowe ujye ubishyira hasi, icyubahiro ucyizamurie Imana.
Cornalio yashyize hasi icyubahiro cye aca bugufi, agiha Imana kandi yari umusirikare ukomeye.
Yari umunyedini: Ugomba kumenya umusozi Imana igushakaho. Iyo utamenya aho Imana igushaka urarangira (yubahirizaga gahunda zose z’itorero).
Iyo utamenya ahantu Imana ishaka ko uhagarara ntabwo ubona umugisha (urugero rw’abigishwa barobaga amafi …..) ukeneye kumenya aho Imana igushaka.
Ibyo bigusaba ihishurirwa rikomeye. Ntuzagendere mu kigare (mu kivunge, ujye usaba Imana guhishurirwa. Nugira amahirwe yo kumenya umusozi Imana igushakaho, uzaba umuntu udasanzwe. Iyo umenye aho Imana igushaka ugira umugisha udasanzwe.
Abana b’Imana bagomba kumenya aho Imana ibahamagarira.
Icyahaga Cornelio ahishurirwa nuko yubahaga Imana. (Umuntu yakubaha mana uri uyu mujyi wa Kigali? Wakiranuka bigashoboka)
Umwigisha: Prophet Claude NDAHIMANA