Abo turibo muri Kristo Yesu – Tuyisenge Christian
Yesu ashimwe benedata. Nejejwe n’Imana itugiriye Ubuntu bwo gusangira namwe ijambo ry’imana, yashize ku mutima wanjye.
Ndifuza ko Imana yakingura umutima wawe kugirango wakire ijambo ryayo kubw’umwuka wera. Ijambo ry’Imana ritubwirako kwizera kuzanwa no kumva,no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo. (Abaroma 10:17)
Umwuka wera azi icyakugirira umumaro, kuko niwe mwigisha mukuru, kandi Imana niyo ifite igisubizo kubibazo byawe byose.
Nitwa TUYISENGE Christian, Imana iduhane umugisha.
Abanyabwenge bw’isi batubwiyeko twakomotse mu nguge yagiye ihindagurika kugeza aho ibereye umuntu, muri Bibiriya mu itangiriro bakatubwira ko twese dukomoka kuri Adamu umuntu Imana yaremye wambere, kandi ko yacumuye twese tugahinduka abanyabyaha, bityo twese tugahura n’ingaruka z’icyaha yakoze: kuvumwa k’ubutaka, kurya tw’iyushye akuya, gupfa, no gutandukana n’Imana.
Ayo niyo makuru twahawe akaba ariyo atugenga, akayobora ibitekerezo by’abantu bikatuma babaho ubuzima bubi bw’umuruho kubura ibyiringiro, bw’ibyaha aribyo bizana urupfu, kandi Adamu byabayeho yari ishusho y’uwatuzaniye inkomoko nyayo, ubu tukaba tutakibarizwa muriwe nkuko tubisona mu: Abaroma 5:14
Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n’abatakoze ibyaha bihwanye n’igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza. (Bibiliya yera)
Uyu wajyaga kuza murumva arinde benedata! Ni Kristo Yesu
Niyo mpamvu abatuye isi yose baribakwiye kumenya ko inkomoko yacu ya atari muri Adamu ahubwo dukomoka mu Imana ariyo rukundo, ikadutoranyiriza muri Kristo Yesu. Iyi n’inkuru nziza kubatuye isi yabakiza bakakira amahoro bashakisha mubindi bidashobo kuyabaha, bityo tureka kubaho ubuzima bugengwa n’imitereze ya satani yashutse Adumu amubeshya ko adasa n’Imana kandi asanzwe yararemwe mu ishusho y’Imana.
Na nubu niko bimeze satani yanyaze abantu kumenya ko bafite ishusho y’Imana bigatu bagendera muri kamere y’ibyaha kandi bakagombye kwera nkuko Imana yo nkomoko yabo yera.
Abantu bararushye baruhijwe n’ibyaha bibera mu mirimo ya kamere (Abagalatiya 5:19:21 )
n’uko batahishuriwe ngo bakungire kwakira icyo bagizwecyo muri Kristo Yesu bityo bibatere kwera imbuto z’umwuka (abagalatiya 5: 22-26) kuko nizo zituruka muri kamere ya y’aho dukomoka nyakuri muri Kristo Yesu waduhinduye kuba Abana b’Imana.
TURI ABANA B’IMANA.
Abaefeso 1:5
Kuko yagambiriye kera k’ubwurukundo ko duhinduka abana bayo tubiheshejwe na Yesu Kristo kuw’ineza y’ubushake bwayo….
Dukwiye gukangikira kwakira abo twagizwebo muri kristo kubw’urukundo rw’Imana tutabigizemo uruhare ari kubw’ubushake bw’Imana Data.
Twashizwe mumuryango w’ubumana duhabwa kamere yayo y’urukundo idapfa, izira icyaha.
Kubimenya ukabyizera bitera umuntu kwihana (metanohiya) agahindukira akayoborwa nakamere y’ubumana akanesha ibyaha.
Ijambo ry’Imana ryatubwiye haruguru ko ngo kugirango ibihe nibisohora ibone uko itraniriza ibintubyose muri Kristo ri ibiri mu ijuru cgwa ibiri mu isi.
Icyo gihe cyarasohoye ubwo Yesu kristo yajyaga kumusaba akireherezaho amahanga yose(yohana 12:32)
Niyo mpamvu kumenya ayo makuru ayo makuru ukayizera uhinduka icyaremwe gishya bikagukiza muri byose, ukamenya ko uri umuragwa umururagananwa na Kristo Abaroma 8:28-30).
Icyo Kristo aricyo nicyo uricyo icyo afite nicyo ufite, ukuneshakwe n’ukwawe.
Umuntu yakwibaza ati: nakora iki ngo nanjye mbe umwana w’Imana?
Ntacyo umuntu asabwa gukora kuko n’impano y’Imana twahawe kubw’ubuntu, usibye ko iyo wumvise iyinkuru nziza umwuka wera akakwemeza, wakira icyo wahawe ukacyizera, ukangendera umuzima bushaya aguhereye muri Kristo Yesu ukaryoherwa nabwo, ukakira imigisha yose ikomoka mu muryangako w’Imana.
Yohana 1:12: Icyakora abamwemye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.
Abemeye umurimo Yesu yakoze kubwabo barmwizera bagahindurwa kuba Abana b’Imana,
Abataramwemera s’uko Yesu atabapfiriye n’uko gusa batarahishurirwa uwo murimo, ngo nabo bizere baryoherwe n’Imigisha yo kuba mumuryango w’Imana, niyo mpamvu abakijijwe bafite inshingano zo kuvuga ubutumwa bwiza kugirago nabo bamenye ukuri.
Mugusoza twabonyeko twagizwe kuba abana b’Imana bikaba ariwo wari umugambi w’Imana kuva kera isi itararemwa , igihe gisohoye Kristo abisohoza ubwo ubwo yireherezagaho abantu bose ku musaraba, twinjizwa mu muryango w’Imana, ngo turyoherwe ubusabane , n’Imigisha yose y’Imana. Twakize ingaruka zose zicyaha kubwa Kristo Yesu.
.Ushobora kuba utaruzi ko umugambi w’Imana kuva kera wari uwo kukugira umwa wayo igutoranyirije muri Kristo Yesu ,uyu munsi ubyizere wakire ubuzima nyabwo wagenewe kubw’urukundo kw’Imana
. Ushobora kuba uri murusengero uvugako wakiye Yesu Kristo ariko utabayeho ubuzima b’ubumana, uneshwa n’ibyaha kenshi, urwaragurika, ufite agahinda, menyako ibyo byose atari umugabane wawe, wakire ubuzima bw’abana b’Imana ubeho neza, kandi umenyeko amaherezo ibyo byose bikubaho bigomba guhindukira bikakuzanira ibyiza.
.ushobora kandi kuba warasubiye inyuma ukamera nkawamwana w’ikirara, nagira ngo nkubwire ko so akigutegeye amaboko ngo ugaruke murugo, Data arcyagukunda.
Imana iduhane umugisha
Tuyisenge Christian