I Gahanga mu mujyi wa Kigali, ADEPR Gatare yateguye igikorwa kizahuza abashakanye ama-couples 150 (umugore n’umugabo) cyiswe “Peace in Family” aho buri mugabo n’umugore bazabwirana amagambo meza y’urukundo, ndetse bamwe banatungurane bahane impano.
Icyi gikorwa biteganyijwe ko kizaba ku 30/09/2018 kikazabera mu karere ka Kicukiro kuri Paruwasi ya ADEPR Gatarei Gahanga munsi y’isoko.
Umuhuzabikorwa w’icyi gikorwa, Pastor SINDAYIGAYA Alexis, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru AMASEZERANO.com yagize ati: “Turateganya ko hazaza imiryango (umugore n’umugabo) ijana na mirongo itanu (150) bose bakazaturuka mu midugudu yose igize paruwasi ya ADEPR Gatare.”
Yavuze ko icyanditswe muri Bibiliya bashingiyeho cyiboneka mu Imigani 31:28 havuga ngo “Abagore bose bagenza neza, ariko wowe urabarusha”.
Yanavuze ko iyo miryango Atari yo yonyine iri muri iyo paruwasi, ahubwo ko ari yo yiyandikishije nk’izitabira icyo gikorwa.
Pastor Alexis yavuze ko icyo giterane cy’abashakanye cyizabanzirizwa n’ubusabane. Hanyuma ngo hazakazakirwa n’imiryango mishya (abakoze ubukwe muri uyu mwaka wa 2018). Ndetse “n’utundi dusiripurize (surprises) tw’ibanga ry’abashakanye”.
Icyi giterane kizaba kuri icyi cyumweru taliki ya 30/09/2018, kuri Paruwasi ya ADEPR Gatare, guhera 14:00 kugeza 18:00.
Iki giterane ngarukamwaka kibaye ku ncuro ya kabiri aho ubushize cyabereye kuri ADEPR Karembure. Nk’uko byumvikanye mu buhamya bw’abakitabiriye, ngo umusaruro wacyo ni uko gifasha abashakanye kubyutsa urukundo aho umugabo cyangwa umugore yongera kubwirwa ijambo “Ndagukunda” mu gihe hari abariherukaga kuribwirwa mu gihe cy’irambagizwa.
Bamwe mu bashyitsi bazaganiriza iyo miryango ni Pastor Canisius uzaba yaturutse mu burengerazuba, bakazanaririmbirwa n’umuhanzi witwa Rushema Jean Baptiste. N’abandi bazaba baturutse mu nzego za Leta ndetse n’iz’itorero.