Impamvu nyamukuru y’aya mahugurwa y’abagabo kuri ADEPR Paruwasi ya Rukili ngo ni ugushimira Imana ko yabarinze buzima bwo mu rusengero n’ubwo mu mibereho isanzwe.
MPABWANIMANA J Paul uyobora abagabo kuri urwo rusengera aragira ati : “Muri iyi minsi ingo ziragenda zihura n’ibibazo byinshi haba mu bakijijwe n’abadakijijwe, twe rero nk’abagabo bo muri paruwase ya Rukili ntabwo twabirenza ingohi kuba Imana yaratubaye hafi ndetse igakomeza kuturinda, kudushyigikira no kutuba hafi, turashaka guhugura abagabo bacu, tukanasenga kugira ngo nibura dukomeze kubaho mu murongo mwiza, dukijijwe kandi n’ingo zacu zihumeka amahoro”.
Yakomeje agira ati :” turashaka kuba abagabo b’intangarugero mu myitwarire no mu myifatire kandi ibi byose tuzabigeraho dufashijwe n’Imana,yego ntituri habi mu myifatire ariko twibuke ko na none kurwana urugamba ari uguhozaho,ni ngombwa rero kuba maso dugahugurana,tukagirana inama niba hari uburyo umwe akemuramo ikibazo mu rugo rwe tugisangire twese kugira ngo satani nazateza umutego w’icyo kibazo buri wese azamenye uko gikemurwa”.
MPABWANIMANA yasoje avuga ko ari amahugurwa y’umunsi umwe dore ko azaba kur’uyu wa 6 tariki ya 23/06/2018 ku rusengero rwa ADEPR Paroise ya Rukili akazatangira saa tatu za mu gitondo akageza saa sita z’amanywa,aho abazayitabira bose ni ukuvuga abakozi b’Imana banyuranye n’abayobozi bazahurira ku meza mbere yo gutandukana.
Ni amahugurwa kandi ateganyijwe kuzitabirwa na bamwe mu bayobozi banyuranye haba mu rwego rwa ADEPR ndetse no mu rwego rwa leta.
Aya mahugurwa akazarangira buri mugabo wese wo kuri ADEPR Paroise ya Rukili ashobora kwikemurira ibibazo byo mu rugo rwe ndetse akaba yanagira inama cyangwa agafasha bagenzi be haba mu kubagira inama cyangwa mu kubafasha gukemura ibibazo byo mu ngo zabo.