AMAREMBO 3 YIZEWE Y‘UMUGISHA – Dr. Fidèle Masengo,

AMAREMBO 3 YIZEWE Y‘UMUGISHA

Hagayi 2:19.. (…) uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.
Umwana w’imyaka 6 wategurirwaga Isabukuru yo kwizihiza amavuko baramubajije ngo n’iki wumva ukeneye arasubiza ngo ntimumbaze icyo nkeneye ahubwo mumbaze icyo nifuza.

Iyi mvugo irasa nk’aho itumvikana ariko mu by’ukuri icyo twifuza kiratuta icyo dukeneye. Dukenera byinshi ariko muri byo habamo iby’ingenzi twifuza.

Nasanze kimwe mu bintu buri wese akeneye kandi yifuza ari umugisha w’Imana.

Uwo mugisha twese dukeneye ugira ibisabwa (requirements cg conditions) benshi nibyo bitugora kuzuza. Niyo mpamvu Imana igira abo iha umugisha abandi ntibawubone.

Bimwe mu bisabwa kugirango Imana ihe umuntu umugisha ni ibikurikira:

1) Imana iha umuntu umugisha iyo ashyize Imana ku mwanya wa mbere (Hagayi 2:15-18; Matayo 6:31-33);

2 ) Imana iha umuntu umugisha iyo ayumvira (Abalewi 26:3-12; Gutegeka Kwa Kabiri 28:1-14; Nehemia 6:2-3);

3) Imana iha umuntu umugisha iyo ayikorera, iyo awuyigarurira (Malaki3:9).

Gerageza gushyira mu bikorwa aya mahame ko ari 3, uzambwira uko bizakugendera!

Uno munsi ndakwaturaho umugisha kandi kwizera kwanjye kumbwira ko uzawuhabwa!

Dr. Fidèle Masengo,
The CityLight Foursquare Church