ARONI N ABANA BE BEREZWA UMURIMO W UBUTAMBYIPast Desire Habyalimana

ARONI N ABANA BE BEREZWA UMURIMO W UBUTAMBYI

PAST DESIRE

Aroni n’ abana be berezwa umurimo w’ubutambyi

Mose yenda kuri ya mavuta yo gusīga, no ku maraso yo ku gicaniro, abimisha kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo n’imyambaro yabo, yezanya Aroni n’imyambaro ye, n’abana be na bo n’imyambaro yabo. Abalewi 8:30

Muri iki gice cya Munani cy’ Abalewi urabona ko hagarukwaho Aroni n’Abana be aha twakwigiramo ikintu gikomeye agakiza nako umuntu ku giti cye tugakorera Imana n’imiryango yacu.

Ubundi Agakiza k’Umukozi w’ Imana kagaragarira mu muryango niho Paulo avuga ngo utazi kuyobora urugo rwe ntabwo yabasha itorero, kuko atabashije gutegeka neza abo mu rugo rwe.

Ubundi umugabo afatwa nk’umutambyi w’Umuryango agomba kubaho ubuzima bwejejwe akagira amasengesho asenga ari wenyine kuko hano Aroni yabanje kwezwa bakurikizaho imyenda ye (imirimo yo gukiranuka) urebye uburyo yari yambaye yari umutambyi uri smart

Burya impamvu ibyo tuvuga bitabasha guhindura abandi nuko natwe bitigeze biduhindura, hari ubwo tubwira abandi gusenga tutayaherukamo, tukavuga imbabazi hari abo twananiwe kubabarira, tukigisha abandi kwitanga aritwe tugira ubugugu kuruta abandi ibyo ntacyo bizamarira abo tubibwira kuko umutima wumva undi mutima.

Hakurikiyeho abana be nabo barezwa Yosuwa yigeze avuga ngo njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka. Iyo watoje abo mu rugo gukorera Imana cyane cyane abana bawe uba utegura igisekuru cy’umugisha kuko imbuto umuntu abiba niyo azasarura, hari imiryango usanga yuzuye ubusambanyi, ubwibone, urwango, amacakubiri, ubugugu kuko ababyeyi arizo mbuto babibye, wari uziko imyitwarire yawe iterwa n’imbuto bakubibyemo?

Nifuje gusoza iyi nyigisho mvuga ko Imana yifuza ko tuyikorera ariko twejejwe ubuzima tubaho bwerekana kubaho kw’ Imana kuko Yesu yigisha abigishwa gusenga yaravuze ngo tujye tuvugango Data wa twese uri mw’ijuru izina ryawe ryubahwe ubwami bwawe buze, kubaho kwacu gukwiriye kwerekana ubwami bw’ Imana
Pastor Desire