Byuka Urye kuko urugendo ni Rurerure/Pastor Gaudin M.

Hari ingendo zisaba kuba wariye, Hari ahantu uca ugatungwa nibyo wibitsemo. Hari igihe kigera Ugasanga iyo uba utarariye wari kuba warabivuyemo!

1Abami 19:

Marayika w’Uwiteka aragaruka Ubwa kabiri,Amukoraho aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini Rugukomereye.”

 

Nuko arabyuka ararya aranywa, Iyo nda ayigenderaho Iminsi mirongo ine namajoro mirongo ine , agera I horebu kumusizi w’Imana.

Ni iki Twakura muri iri jambo?

1.Naje gusanga abantu benshi bakeneye kurya Ijambo ry’Imana kugira ngo bakomere mugakiza…kandi bakomeze urugendo rujya mw’Ijuru.

2.Abantu benshi baryamishijwe n’Inzara kandi bafite urugendo. Kugukangura nikimwe ariko no kurya nikindi…abanebwe iyo babahaye ibiryo bananirwa kwitamika. Imana yatanze Kristo ariwe jambo ry’Imana Uyu munsi ukwiye kubyuka ukarya.

3.Imana yaduhaye ibiryo byatuma tugera I horebu kumusozi wayo…keretse twanze kubirya cyangwa ugakomeza mubitotsi byawe!

4.Iyo wariye ushobora kubigenderaho igihe kinini….ariko abenshi bamaze kugwa isari! Amasengesho usenga uzayagenderaho, ijambo usoma uzarigenderaho…igihe kiragera umuntu agatungwa n’Ibitaramo yataramye.

Ndashaka kukubaza..Ese wumva umaze kurya ibinganiki? Byatuma utava mubyizerwa?

Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka…bene data dukwiye kuba abantu bafite Inzara kugira umutsima w’Imana utugirire umumaro kandi tukaba abantu bafite inyota kugira amazi Imana iduhaye atugirire umumaro!

Uyu mwaka ndagusabira kurya umutsima mwishi (gufata igihe kinini wiga ijambo ry’Imana kandi unasenga) kugira ngo ibyo bizakurengere mugihe ukeneye.

*Guhumurizwa

*Gukomezwa

*Kunesha icyaha

*Guhamya aho bikomeye

*Gutsinda ubwoba no gushidikanya

*Gukomeza abandi bacitse intege

Igihe imfatiro zindi zashenywe…uzakomezwe nuko wubatse kurutare!

Ivomere amazi azagutunga mugihe cy’amapfa….wihunikire ibizagutunga mugihe cy’Inzara.

Ndabakunda!

 

Umwigisha: Pastor M.Gaudin,

New Jerusalem Church