Dusabe Imana Ihumure Amaso Y’imitima Yacu / Ev. Clarisse INGABIRE

Abefeso 1:16-19

Mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze, kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri.

 Yesu atwiyereka.

Isengesho Pawulo yasengeye abefeso nanjye niryo nifuje ko dusengeramo tukanariganiraho uyu munsi.

Yabasabiye ibintu by’ingenzi: Umwuka w’ubwenge no guhishurirwa.

Ijambo ry’Imana ubundi ritubwira ko Kristo ariwe Bwenge kdi niwe Shusho ya Data itagaragara..ni nawe rero uduhishurira Data by’ukuri. Ntitumwitiranye n’ibigirwamana,tukamenya uko iri n’icyo idushaka.

Yabasabiye ko Imana yahweza amaso y’imitima yabo.

Bene Da,benshi mu bitwa abakristo amaso y’imitima yabo ntarahweza kuko iyo bikiba gutyo baba bareba ibirenze ibyo muri iyi si.

Dore uko ijambo ryatubwiye ngo abo bafite amaso y’imitima Uwiteka yahumuye bamenya ibyo yiringije abera,bakamenya ubutunzi bw’ibyo bazaragwa ndetse n’imbaraga z’Iyabahamagaye.

Uwahishuriwe ibyo ntakurwa umutima n’ibiriho ubu kandi abaho aziko hano ari icumbi.

Hari ubwo iyo dusenga dusaba Yesu ngo atwiyereke tubirebera mu bifatika by’ubu buzima gusa.

Ariko siho Yesu akorera ahubwo uwo yihishuriye akomeza gushikama mu bihe byiza cg ibibi.

Buriya iyo ndi gusoma amagambo yo mu gitabo cy’abaheburayo bavuga ku ntwari zo kwizera ndatangara.

Abaheburayo 11: 32-35 uhasoma uko hari intwari zo kwizera Uwiteka yagiye atabara akoresheje imbaraga zikomeye..bamwe bakaziba iminwa y’intare,abandi bagakira ubugi bw’inkota..

Wasoma abaheburayo 11:35- 38 ukahabona izindi ntwari zakerejwe inkero,zikagirirwa nabi.

Igitangaje rero bose Imana irabahamya kandi kuba bamwe itarabarokoye ibyo imibiri yacu itinya ntibivuga Ko Uwiteka yahindutse cg adashoboye. Oya.

Ahubwo bose bahuriye kuri kimwe nuko babayeho ubuzima bwo kwizera kandi amaso yabo y’imitima yarebaga gakondo ibategereje. Nguko uko abafite amaso y’imitima yahumuwe na Data babaho.

Imana ihora ari Imana baba banyura mu misozi n’amataba.

Umuririmbyi umwe we yaravuze ngo no mu butayu bahabona amashimwe.

Iminsi tugezemo irasaba abantu bafite amaso y’imitima Uwiteka yahumuye, bahara amagara yabo, biyanga, bikorera umusaraba wabo bagaharanira iby’iwacu mu ijuru.

Ntawabasha gutsinda uburiganya bwa satani muri iyi minsi adafite Umwuka w’ubwenge no guhishurirwa.

Gusa benshi bibwira ko babona kandi batabona Turashaka Ko Yesu atwiyereka adukiza imiruho y’iyi si n’ibibazo kandi ibyo ntibidukuraho ubuhumyi bw’amaso y’imitima.

Ariko dore Inama Yesu atugira:

Ibyahishuwe 3:17-20

Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.

Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.

Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’

Turirire Data wa twese ahumure amaso y’imitima yacu maze tumuhishurirwe, imitima yacu yikomeze kuby’iwacu mu ijuru aho dusiganirwa.

 

Yari umuvandimwe wanyu muri Kristo Ev. Clarisse INGABIRE.