Dushake ibyokurya mu buryo bwombi – Ev. Ingabire Alphonsine
Ndabasuhuje,Yesu Kristo nashimwe.
-Ubutumwa bwiza uko bwanditse na Yohana 6:11
Kinyarwanda Bible. Yh 6:33
[33]Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.”
Kinyarwanda Bible. Yh 6:58
[58]Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk’uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.”
Intego y’icyigisho:
Dushake ibyokurya mu buryo bwombi
Nkuko tubizi twese umuntu wese agizwe n’ibice 2 bikuru, kimwe kigaragarira amaso, gifatika, kigizwe n’ingingo zitandukanye.Haza n’ikindi gice kitagaragarira amaso y’umuntu cyitwa icy’imitekerereze cyangwa amarangamutima.
By’umwihariko ku bantu bakijijwe bakavuka ubwa kabiri,bamaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo,bo bagira ikindi gice cya 3 cyitwa igice cy’Umwuka cyangwa ubugingo.
Bibiliya nayo igaragaza ibice 2:
Kinyarwanda Bible. 2 Kor 4:16
[16]Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asāza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye.
Tugiye rero kurebera hamwe uburyo ibi bice byombi bikwiriye kubona ibibitunga.
Imana Idufashe.
Ijambo ry’Imana twasomye mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 6:11,ni umwe mu mirongo igize isengesho Yesu Kristo yigishije abari bamuteze amatwi bose harimo n’intumwa ze ubwo yari amaze kuzitoranya.
Yababwiye ko mubyo bakwiye kujya basaba Imana harimo n’ibyo kurya bya buri munsi uko bukeye kuko umubiri ukenera ibyo kuwutunga.
Ijambo rindi twasomye na none muri icyo gice cya 6:35, ryatweretse ko Yesu Kristo nawe ari umutsima waturutse mu ijuru ariko by’umwihariko akaba ari umutsima utunga ubugingo.
Kuri title ya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana igice cya mbere hagaragaza ko Yesu Kristo ubwe ariwe Jambo ritunga roho cyangwa ubugingo.
Igice cya mbere kigize umuntu(umubiri) kirashira,ariko igice kitagaragara(ubugingo),gihoraho,gikwiye kwitabwaho kurushaho nubwo n’ikindi kitarekwa.
Aha niho twasomye Yohana 6:58,basogokuruza bagaburiye umubiri Manu ariko barapfa,turye ibyokurya bihoraho ariryo Jambo ry’Imana.
-Dushake kandi dusome ijambo ry’Imana buri munsi bizatuma ubugingo bwacu bugira imbaraga
-Dushake Ijambo ry’Imana rizadufasha kunesha ibitugerageza(Yesu mu butayu)
-Dushake Ijambo ry’Imana buri munsi rizadufasha gukomera ku munsi mubi
-Dushake Ijambo ry’Imana rya buri munsi bizatuma kwizera kwacu kurushaho kwiyongera.
Iyo turebye mu buzima bwacu bwa buri munsi,tubona ko buri munsi bucya bucyana ayandi.
Dukeneye ijambo rya buri munsi rihwanye n’ibiteganyijwe kuri uwo munsi tutazi.
Indirimbo ya 389 mu gitabo cyo gushimisha ku gitero cya 4 agira ati:Ntitwizera uko bikwiriye umutima uhagaze ujugunya rwose amahoro yawo.
Ariko inyoni n’uburabyo binyigisha ko umunsi ukwiriwe n’ibyawo byago gusa .
Buri munsi ugira ibyawo,niyo mpamvu dukwiriye kugira imbaraga zihariye zijyanye n’ibyo turi buhure nabyo kuri uwo munsi nyine.
Mwakire neza ijambo ry’Imana.
Ev. Ingabire Alphonsine