Mwaramutse amahoro nshuti bakundwa bavandimwe
Dushake kumvira Imana kuko birakiza, ku mubiri no ku mutima
Lk 17:12-14
[12]Akigera mu kirorero asanganirwa n’ababembe cumi, bahagarara kure
[13]barataka cyane bati “Mutware Yesu, tubabarire.”
[14]Ababonye arababwira ati “Nimugende mwiyereke umutambyi.” Bakigenda barakira.
Aba babembe ntibagiye bamaze gukira, ahubwo bakize bamaze kugenda.
Nta rwitwazo rwo kudakora umurimo wayo. Hari abatura bakavuga ngo Imana nitampa iki sinzakora iki…..! Gusubizwa kwawe biri mu gukora ugushaka kwayo.
Mbifurije icyumweru cyiza
Ev. Ev. Ndayisenga Esron