DUTEGEREJE IGITONDO CY‘IMPUNDU
Zaburi 30:6
Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.
Muri ubu buzima, akababaro, agahinda, kwiheba, ijoro ryanga guca, etc. n’ibintu bizahoraho.
Hari umuntu wambwiye ngo amajoro afite muri iyi minsi arangwa no kurira. Ntabwo asinzira…ntabwo atekanye. Iki ni cya gihe wibaza ngo koko nzakira iyi ndwara? Nziga amashuri ndangize? Nzabona akazi? Nzakora ubukwe? Nzongera mbone umuntu unkunda?…nzabyara ndere, nzava muri iri deni, iyi ntambara izahagarara, n’ibindi nk’ibyo!
Ndahamya ko Dawidi yandika iyi Zaburi yari mu bihe bisa n’ibyo.
Hari amasomo nakuye muri iyi Zaburi:
1) Ibigeragezo byose tunyuramo n’iby’igihe gito.
2) Ibintu bitangira nabi, ntabwo ariko byose birangira nabi.
3) Mu bigeragezo ducamo, ni ngombwa kwizera Imana.
4) Uzemere kurira birasanzwe, ariko ntuzemerere amarira kukubuza kubona Imana.
5) Uzemere amarira kukubamo ariko ntuzemere kuyabamo kuko amarira akubamo ni yo akuvamo abisa ibyishimo by’igitondo cyawe.
6)Nyuma yo kubabazwa, hakurikiraho amashimwe. N’ubwo ijoro ry’amarira ryaba rirerire, iherezo igitondo cy’ibyishimo kiza. Abarira none ejo bazahozwa. Matayo 5:4 – Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.
Wikwiheba. Haracyari iminsi yo kwishima.
Umunsi mwiza kuri twese!
Dr. Fidèle MASENGO,
The CityLight Foursquare Church