Ese abanyabyaha babaho mu mahoro? – Ev. Mugemanshuro Alfred

Ese abanyabyaha babaho mu mahoro? – Mugemanshuro Alfred

 YESAYA 57: 21 “Nta mahoro y’abanyabyaha, ni ko Imana yanjye ivuga”

I.          Amagambo abanza

Aha turabonamo amagambo abiri y’ingenzi:

1)        Amahoro

2)        Umunyabyaha

Inkoranya magambo zagiye zisobanura ayo magambo aho

Amahoro:

bavuga ko “Amahoro” ni ituze, ubwumvikane no kutagira amakimbirane. Ni ikintu cy’ibanze mu mibanire hagati yabantu, abaturage n’amahanga. Amahoro ntibisobanura gusa ko ihohoterwa cyangwa intambara bidahari, ahubwo bisobanura no kubahana, kumvikana, ubufatanye no gukemura amakimbirane nta guhangana kubaye. Amahoro kandi ashobora gusobanurwa nko gutuza kw’imbere no kuringaniza amarangamutima ya muntu.

Naho ijambo umunyabyaha:

risobanura umuntu ukora ibyaha, ni ukuvuga ibikorwa bifatwa nk’ibibi cyangwa binyuranye n’imyitwarire y’idini cyangwa n’imibereho y’abantu. Umunyabyaha ni urenga ku mategeko cyangwa amahame mbwirizamuco yashyizweho. Mu rwego rw’amadini, umunyabyaha ni urenga ku mategeko cyangwa amabwiriza y’ukwemera kwe

Uretse rero izo mvugo zagiye zitangwa n’abantu, turebe icyo Imana ibivugaho. Ese umuntu yabaho atunganiwe, afite amahoro, ari umunyabyaha?

II.        Igihimba

Ingingo z’ingenzi:

1)        Icyaha cyinjira mw’isi

2)        Ingaruka zakurikiye ukwinjira kw’icyaha mw’isi: amahoro yarabuze

3)        Ingaruka (ku mahoro y’umuntu) z’icyaha kitihanwe kandi kitahanwe + Ingaruka (ku mahoro y’umuntu) z’uruhererekane rw’ibyaha

4)        Izindi zimwe mu ngero zo muri Bibiliya z’aho amahoro yabuze nyuma y’icyaha

1)        Icyaha cyinjira mw’isi: Kuva kera Imana ikirema Adamu na Eva, bari mu munezero n’amahoro adashira muri Paradizo. Ariko Satani ntiyabyishimiye, nibwo yapanze umugambi mubisha wo gucumuza umuntu. Satani yabigezeho inyuze ku mugore w’uwo muntu, yumvisha umugore ukuntu Imana hari ibyo yabahishe, nawe abyumvisha umugabo we, bituma bakora ibyo Imana yari yarababujije. Ibyo tubisanga mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 3.

2)        Ingaruka zakurikiye ukwinjira kw’icyaha mw’isi: Muri uko gusuzugura Imana rero, ubwo icyaha cyari kinjiye mw’isi, byazanye ingaruka nyinshi ku bagikoze. Bahise babura amahoro, ibyari ibisanzwe bihinduka ibidasanzwe, urugero buri wese yabonaga mugenzi we yambaye ubusa kandi na mbere yari abwamaye ariko byari ibisanzwe, nko kumva Imana ifite imirindi kandi mbere yenda yaratemberaga mu busitani bakumva intambwe ariko ntibumve ari imirindi. (Dieu ne change pas, c’est nous qui changeons). Imana yaraje ihamagara umuntu kuko niwe wari warahawe amabwiriza (si umugore we), itanga n’ibihano kuri bo no ku bazabakomokaho, na n’ubu biradukurikirana n’uyu munsi. N’urupfu rwari rwinjiye mw’isi nk’uko Pawulo yaje kuvuga nyuma mu Abaroma ko “igihembo cy’icyaha ni urupfu…”

Ya mahoro n’umunezero byo muri Paradizo byagiye nka Nyomberi, umuntu n’umugore batangira kubabara, no guhangayika, kuko nta mahoro y’abanyabyaha.

3)        Ingaruka (ku mahoro y’umuntu) z’icyaha kitihanwe kandi kitahanwe + Ingaruka (ku mahoro y’umuntu) z’uruhererekane rw’ibyaha:

            Birababaje ko uwo muntu ndetse n’umugore we ntaho Bibiliya igaragaza ko bihannye. Kwihana icyaha no kugisabira imbabazi si abantu ba mbere byagoye bonyine, natwe na n’ubu biratugora kubera inarijye, ubwibone.

Umuntu n’umugore ntibihannye, bibakururira guhanwa babura amahoro. Izo ni ingaruka z’icyaha, harimo n’urupfu. Ntituzi uko byari kugenda iyo umuntu n’umugore we bihanira Imana bakanayisaba imbabazi, icyo tuzi ni uko aho kwemera icyaha no kwihana igihe Imana yababazaga, ahubwo barashinjanye bitana bamwana. Ntibihannye barahanwa, n’amahoro aturuka ku Mana baba barayatakaje, nta mahoro y’umunyabyaha

Iyi nkuru itwibutsa indi nkuru y’umuhungu wa Dawidi Amnon wasambanyije ku mbaraga mushiki we Thamar. Ni inkuru dusanga mu gitabo cya 2 Samuel, ariko icyo cyaha ntikihannwe, Amnon ntiyigeze yihana ngo abisabire imbabazi anatware Thamar ngo abe umugore we, nta n’ubwo cyahannwe na se Dawid ngo afatire ibihano uwo mwana wakoze amahano. Icyo cyaha kitihanwe ntikinahanwe cyakuruye ibibazo mu rugo kwa Dawidi Amnon yicwa na murumuna we Absalomon, umwishe nawe aba akoze icyaha arahunga, mbese amahoro arabura mu rugo rw’umwami kubera ko nta mahoro y’abanyabyaha

Amahoro atangwa no kugendera mu nzira z’Imana. Iyo uzivuyemo, ukajya mu cyaha uba uciye ukubiri n’amahoro. Nibyo byabaye kuri Davidi mu nkuru na none dusoma mu gitabo cya 2 cya Samuel.

Byatangiye umwami Dawid asiba kujya ku ntambara kandi yaragombaga kujyayo, ahubwo yohereza Chef d’Etat Major we Joab. Ibyo byatumye umwami abona atabishaka umugore w’abandi wari ariho ariyuhagira ndetse aho kuva aho ngo agende, akomeza kurunguruka ubwiza bwe.

Byakuruye kumusambanya, ndetse no kwica umugabo we. Erega iyo utari ku murimo w’Imana, hari ubwo Satani yaguha uwe ngo uwumukorere, kandi agahindukira akajya kukurega ku Mana. Ibi ni uruhererekane rw’ibyaha kimwe gikurura ikindi kuva ku cyoroheje nko gusiba intambara kugera ku gikomeye nko kwicisha ingabo nyinshi kurugamba ushaka ko umuntu umwe utifuza apfiramo. Ubwo amahoro yahise abura mu rugo kwa Dawidi. N’ubwo yihannye agasaba Imana imbabazi, ariko ingaruka z’icyaha zagumyeho umwana yabyaye muri ubwo busambanyi arapfa, ubundi inkota ntiyongera kuva mu rugo rwe. Kubera ibyaha, amahoro yarahunze. Nta mahoro y’abanyabyaha.

4)        Izindi zimwe mu ngero zo muri Bibiliya z’aho amahoro yabuze nyuma y’icyaha. Twabonye ukuntu umuntu n’umugore we ba mbere babuze amahoro nyuma yo gucumura, tubona n’ukuntu amahoro yabuze mu rugo kwa Dawidi naho hamaze kugaragara ibyaha. Ingero z’uko nta mahoro y’umunyabyaha ni nyinshi muri Bibiliya, reka ntange mo zimwe:

Itangiririro 4:11. Gahini yishe Abeli. Yanze gusaba imbabazi Imana imugira ikivume, kuva ubwo abura amahoro yari asanganywe

Umwuzure ku bwa Nowa. Abantu baracumuye cyane banga no kwihana. Ntibabuze amahoro gusa, baranapfuye

Abantu b’I Sodoma na Gomora nabo baracumuye cyane banga no kwihana. Ntibabuze amahoro gusa, nabo baranapfuye

N’abakurambere bacu nabo baracumuye

Abrahamu yaryamanye na Hagayi bitari mu mugambi w’Imana havuka Ismael. Byazanye umwiryane mu muryango amahoro arabura

Jacob yariganyije mukuru we Esawu umugisha. Nta mahoro byazanye kuko abakomoka kuri Esawu (Abanyedomu) bimye inzira Abisiraheli bavuye muri Egypte

Musa nawe yishe umunyegiputa bituma abura amahoro, arahunga, ava ku bukomangoma aba umushumba w’intama mu butayu.

III.       Umusozo

Reka dusoreshe n’ubundi amagambo aboneka muri Yesaya 48:18 “Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi…”

Igitekerezo cy’amahoro Imana yonyine ishobora gutanga akenshi kijyanye no kwiyunga hagati y’Imana n’umuntu. Dukurikije imyizerere ya gikristo, ubwo bwiyunge bushobokera mu kudugucungura kwa Kristo binyuze mu gitambo cye ku musaraba. Yesu yarabambwe turabamburwa, yarapfuye turakira, kandi yaduhanaguyeho ibyaha kandi atangira inzira y’umubano mwiza n’Imana. Ubu busabane rero nibwo buzana amahoro atangwa n’Imana kandi ayo mahoro yaramba ku bakomeza kwizera Christ nk’umwami n’umukiza wabo.

Mureke rero duhunge umujinya w’Imana bigishoboka, mureka duhunge ibyaha bitazatubuza amahoro, ndetse bikatuzanira urupfu.

Nidukosa tujye dusaba imbabazi kandi twirinde, kuko nka Eva ikintu cya mbere cyakuruye akaga ni uguha umushukanyi umwanya bakaganira. Twirinde gutanga bene uwo mwanya.

Yesu yaravuze ati mugire amahoro mbahaye amahoro yanjye. Abifuza kuva mu byaha, bakabona amahoro y’Umwami yesu, bahaguruke basengerwe.

Yesu ashimwe cyane

Mugemanshuro Alfred