Gisha Uwiteka inama mbere na mbere
1 Abami 22:5,8,14
[5]Yehoshafati abwira umwami w’Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.”
[8]Umwami w’Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo twabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”Yehoshafati aramusubiza ati “Mwami, wivuga utyo.”
[14]Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”
Nshuti,uyu munsi nifuje kukubwira ko mu byo ukora byose ugomba kubanza kugisha Uwiteka inama kandi ukamenya no kugira inshuti nzima ikugira inama nziza.Umwanditsi yaranditse ngo inshuti nyinshi zisenya urugo.Iki gihe kiragoye kubona inshuti nyanshuti yabana nawe no mu bibazo Cyane cyane ko zimwe mubana na zo mu gihe ufite icyo uziha cyashira zikakuvaho ugasigara uhagaze nk’agati ko mu ruzi.
Dusabe Imana inama kandi iduhe n’inshuti z’inyamumaro.Ikindi kandi mubona ko abantu benshi bari kwishakira abahanuzi babahanurira ibyiza ariko mwemerere Imana ivuganire namwe mu Ijambo ryayo rizima
Mugire Weekend nziza
Ev. Esron Ndayisenga