Guhindurwa na Kirisito – Ev. Rauben Habakubaho

Guhindurwa na Kirisito – Ev. Rauben Habakubaho

1 Petero :2:2

Mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.

Abagalatiya :2:20

Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.

Nshuti bene data tugiye gusangira ijambo ry’Imana, tugiye  kwigana ijambo rifite intego ivuga ngo

INTEGO: GUHINDURWA NA KIRISITO

Kugirango tuze gusobanukirwa neza tugiye kwifashisha impinduka ziba kumugore utwite.

Nshuti bene data iri jambo GUHINDURWA rituruka  ku nshinga ivuga GUHINDUKA. Kuba haruko waruteye ,uko wumva ,uko wabonaga ibintu bigahinduka ukabona ukumva bitandukanye nibisanzwe.

Hanyuma rero iyo wari umuntu utarakira Yesu KIRISITO mubugingo bwawe uba ufite icyerecyezo ujyamo hanyu iyo uhuye na Yesu KIRISITO akaguhindura uba umwana w’Imana .

 Nkuko twasomye ijambo ry’Imana murwa ndiko pawulo yandikiye Abagalatiya 2:20

Aravuga ngo

Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.

Nizihe mpinduka KIRISITO Azana mu muntu?

Reka twifashishe urugero kumugore utwite:

1. Umugore utwite arahurwa.

2. Umugore utwite arararikira.

3. Asabwa kurya indyo yuzuye kugirango ubuzima bwe nubwumwana bumere neza.

Nshuti bene data nkuko tubonye bigenda kumugore utwite ninako bigenda kumuntu wahinduwe na Yesu KIRISITO. Bigenga bite

1. Umuntu wahinduwe na Yesu KIRISITO azinukwa ibyaha bikamunukira kuko aba yahinduwe yabaye umuntu mushya.

Nkuko tubisoma mu rwandiko rwa

1 Yohana :3:9

Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana.

Nkuko twabonye ko umugore wagize impinduka muriwe atwite azinukwa natwe niba twarahinduwe na KIRISITO dukwiriye kuzinukwa ibyaha.

2. Twasanze umugore utwite hari ibintu ararikira bitewe nimpinduka zabonetse muri we muri zo twavugamo ko

Hariho abashaka amadegede, hariho abashaka kurya igitaka cg kumva yakwigumanira numugabo we.

 Ariko twebwe iyo uhinduwe na Yesu KIRISITO ugira ibintu urarikira bikomoka kuri izi mpinduka zakubayeho .

Twavuga Guhora ufite inyota yo gusenga no gusoma ijambo ry’Imana

Guhora ufite inyota yo kwihana no kunesha ibyakuneshaga ukagira agahinda ko mu mwuka gatera kwihana kuticuzwa.

Guhora ufite inyota yo kubana na bene data bakijijwe.

3. Twasanze agomba kurya indyo yuzuye kugirango ubuzima bwe nubwumwana bumererwe neza.

Natwe iyo tumaze GUHINDURWA na Yesu KIRISITO dusabwa kurya kunywa kugirango ubuzima bw’ubwuka buhore bumeze neza nkuko tubisanga muri Bibiriya murwandiko rwa

1 Petero :2:2

mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,

Dukwiriye kwiga ijambo ry’Imana rikatuyobora munzira dutangiye kuko uku GUHINDURWA na Yesu KIRISITO iyo bibaye uba uvutse nkumwana bisaba rero ko tubona ijambo ry’Imana rikaturera rikadukuza. Tukagera kukigero kiza cyo gusa na KIRISITO. Mwakire neza ijambo ry’Imana

Ese mwene data tumaze kwigana iri jambo ry’Imana waba warakiriye Yesu nkumwami numukiza wubugingo bwawe ? Ndakwinginze ngo niba haraho umucyo w’Ijambo ry’Imana wakumurikiye ntiwinangire .

Kuko GUHINDURWA na Yesu KIRISITO birimo inyungu nyinshi . nagirango niba watsizwe nijamambo ry’Imana uhaguruke dusengane Imana.

Ev. Rauben Habakubaho