Guhishurirwa urukundo rw’Imana – Ev. Ntakirutimana Elysee
Ibyanditswe twifashisha
Abefeso: 3, 19:
mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.
1 Yohana:4, 7-8
Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo
Luka; 10, 25-35
Mu gutangira ikigisho cyacu, wakwibaza ibi kibazo.
1. Kuki bidukwiriye guhishurirwa urundo rw’Imana?
Mu cyanditswe twahereyeho hejuru ,twabonyeko mu rwandiko Pawulo yandikiye abefeso yarabambwiye ko bakwiye kumenya uru rukundo rwa Kristo rurata uko rwamenywa.
Biradukwiriye kurumenya kugirango imibereho yacu ibere abandi urugero rwiza rutama bakira agakiza(Yesu Kristo).
2. Ese bishoboka ko umuntu yamenya ikiruta uko cyamenywa?
Muri ubu buzima biragoye kukimenya.
Niyo mpamvu iri jambo guhishurirwa urukundo, Imana iritanga kugirango ibyo intekerezo zacu zitaduha cyangwa ubumenyi n’ibindi isi itatanga,tubashe kubimenyera muri Kristo(urukundo rw’Imana).
Guhishurirwa urukundo rw’Imana rero biva mu kumenya Imana, nk’uko Yohana mu rwandiko rwe yabyanditse avuga ngo:”Udakunda ntazi Imana. Mu yandi magambo urukundo rwayo ruhishurwa iyo abakiriye gakiza babaye muri rwo .
Twinjiye byimbitse mu cyanditswe twabonye haruguru kiri muri Luka: 10,25-35 tuhasanga inkuru irambuye ubwo Yesu yaganiraga n’umwigishamategeko wahagurukijwe no kumugerageza (inkuru yose twaza kuyisoma),twihuse aho nshaka kuvugaho cyane n’aho Yesu yamusobanuriye mugenzi we uwa ariwe.
Dusanga mu mugani Yesu yamuciriye yaramubwiye ko hari uwavaga I Yerusaremu amanuka ijya I Yeriko waje kugwa mu gico cy’abambuzi maze bamugirira nabi hafi yo kumwica ;nibwo umutabyi yamunyuzeho arakikira hamwe n’umulewi nawe abigenza atyo(twibuke ko umutabyi mu isezerano rya kera yari umuntu ukomeye wahuzaga ubwoko bw’abisiraheli n’Imana abatambira ibitambo bitandukanye n’umulewi nawe ntiyarasasanzwe kuko n’umwe miryango 12 y’ubwoko bw’abisiraheli wari waratoranirijwe kuba mu buturo bwera).
Ariko Umusamariya w’umunyembabazi amugirira impuhwe aramwomora amujyana mu icumbi ry’abarwayi yishyura byose,Twibuke ko turi mu guhishurirwa urukundo rw’Imana.Mu mateka atugaragariza ko Abayuda n’Abasamariya bari bafitenye inzigo ikomeye ariko uyu we kuko yuzuye impuhwe agiriye neza uriya wavaga I Yerusalemu; aho uhita ubonamo ihishurirwa ry’urukundo rw’Imana.
Mu gusoza iyi nkuru nibwo ubona Yesu abaza uriya mwigishamategeko ngo mugenzi wuriya muyuda ninde?Nawe ati:”nuwamugiriye neza ,yanga no kuvuga ko ari umusamariya kuko bari bafitanye urwango.Urukundo rw’Imana rero kuruhishurirwa nukugira uyu mutima w’uyu musamariya wari wuzuye impuhwe ziruta izumutabyi n’umulewi. Halleluaaaaa
Bakundwa mu Mwami Yesu,igihe turimo benshi ntibaragahishurirwa urukundo rw’Imana kuko babana ku mpavu z’inyungu runaka ariko bagira icyo bapfa bamwe bakagambanira abandi ,urwango rukaziramo n’ibindi.Nyamara uru rukundo rwo ruduha kugira umutima wari muri Kristo Yesu wuzuye ibambe ryinshi kandi nirwo Imana ishaka ko duhishurirwa tukarumenya rukatubera ubuzima
Nibwo imbuto zarwo zizera ari nyinshi abantu babibona bagahimbaza Imana kandi bakizera.Mwakire neza ijambo ry’Imana.”
Ev. Ntakirutimana Elysee