Gukomera kuri Kristo kugirango akuneshereze – AKIMANA Francois
Tukaba turi busome ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 24:1-13; turasoma kandi 2Timoteyo3:1-7.
Intego nahaye aya magambo iragira iti: “”Gukomera kuri Kristo kugirango akuneshereze””.
Mu kuganira kuri aya magambo; ndagirango mbabwire ko twakijijwe ku bw’ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo waducunguje amaraso ye y’igiciro kugirango kandi dukizwe ndetse tuzahabwe ubugingo buhoraho.
Twasomye amagambo atari magufi ariko ndagirango tuyaganireho mu gihe kitari kirekire. Kugirango dusobanukirwe neza, reka aho twasomye tugabanyemo ibice bitatu turibwibandeho:
Igice cya mbere turibanda ku buryo Yesu yabanaga n’abigishwa be;
Igice cya kabiri turavuga ku bimenyetso by’ibihe Yesu yabwiye abigishwa be;
Igice cya gatatu turita ku mwifato w’umukristo mu bihe bikomeye.
Nkuko ibyanditswe bibigaragaza, Yesu yajyaga aganira n’abigishwa be akenshi abigishwa babaga bafite ibyo bashaka kumusobanuza. Hamwe n’uburyo yari abanye nabo neza, nabo bashatse kumwereka ubwiza bw’urusengero bari basohotsemo ariko icyo gihe ntibabishoboye ahubwo Yesu ababwirako urwo rusengero ruzasenywa.
Ntibasobanukiwe n’ibyo ababwiye bisaba ko bategereza kugirango bazabone uko bamusobanuza ibyo ababwiye. Ubwo bari bicaye ku musozi wa Elayono, baramwegereye ariko hamwe no kugumya gutekereza ku isenywa ry’urusengero kandi rwari rwiza bibazaga ibibazo 3 aribyo bari bakeneye ko Yesu abasobanurira.
Icyambere bibazaga ni igihe urwo rusengero ruzasenyerwa ku buryo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi;
Icya kabiri bibazaga ni ikimenyetso cyo kugaruka kwe; naho icya gatatu ni ikimenyetso cy’imperuka y’isi ni ikihe?
Kandi natwe twibaza ibibazo byinshi bitewe n’uko iyi si irimo kugora abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, baribaza niba Yesu azaza kujyana Itorero n’igihe azazira kuko barababaye, barashonje, barabura ababo kandi bararwaragurika indwara zikomeye, mbese biteye ubwoba cyane iby’iyi minsi duhagazemo.
Ariko icyo nababwira ni uko Yesu ari ku ngoma kugirango akemure ibyo bibazo byose kandi azaduha n’ubugingo buhoraho.
Bitewe n’uko Yesu aziko ibyo bizabaho yasubije abigishwa ababwira ko bagomba kwirinda kugirango hatagira ubayobya kuko abahanuzi b’ibinyoma batazabura kubaho. Mwibuke ko twasomye muri 2Timoteyo3:1-7 hatubwirako hazabaho ibihe birushya, abantu bakagambanirana bakangana n’ibindi byatumye na Yesu abwira abigishwa be bagomba guhagarara kigabo n’ubwo hazaza abaziyitirira Kristo kandi bakora ibitangazwa ndetse banahanura mu izina rye.
Niko natwe muri iyi minsi ya none hadutse abigisha b’ijambo ry’Imana ariko ugasanga bari mu bibazo by’ubwambuzi, ubusambanyi butandukanye, guteranya imiryango no kuyisenya n’ibindi bibi byinshi ariko ikintu gikomeye basaba ibiguzi kugirango bavugire Imana bigatuma bahemuzwa nabyo maze bagahanura ibitaribyo, bakigisha ibyo abantu bashaka bigatuma abantu badahinduka mu ngeso zabo, abandi ntibakizwe ngo bakire Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza.
Ariko ndababwira ukuri yuko Yesu Kristo ari ku ngoma kandi ntazakundira ko Itorero rye Satani aryigarurira nubwo turi kunyura mu bihe birushya mu buryo butandukanye.
Ngaho nimureke dukomeze kwegera Yesu Kristo kuko yiteguye kukwakira no kugutsindishiriza.
Kuko Kristo azaza kujyana itorero rye yacunguje amaraso ye y’igiciro, ambara imbaraga, urwane kigabo, wicika intege, wiyuzuze nawe kuko yabwiye abigishwa be ngo “”uwihangana akageza imperuka niwe uzakizwa”” Rero hamwe n’ibyo umazemo iminsi uhanganye nabyo bishaka kugusubiza inyuma, Komera kandi ukomeze urugendo rwawe rugana mu ijuru kuko Yesu Kristo ariteguye kukuneshereza no kukugororera ingororano zihebuje arizo bugingo buhoraho. Ubuntu bw’umwami Imana bubane namwe mu izina rya Yesu Kristo. Amen.”