Gukorera Imana ni ukwiteganyiriza

Gukorera Imana ni ukwiteganyiriza

Dusome: 2abami 4:1-7 ; Yohana 12:26

Turebe aka gakuru umubyeyi umwe yari afite abana 2 umukuru agakunda kumutuka no kumukubita uwo mubyeyi amabuye N’ imijugujugu, uwo mubyeyi ntagire icyo amusubiza agaceceka.

Umutoya agakunda kubaha umubyeyi  we no kumufasha imirimo. Uwo mubyeyi yakundaga kubiZirikana buriwese bana be. Umukuru yamutera amabuye N’ imijugujugu akabitora akabibika ibindi akabyandika. Wawundi mutoya yakora ibyiza akabyandika kakabibika.

Iminsi umwe wa mubyeyi agiye gupfa abayumaho Bose ngo abarage umutoya amuha akamvelope kanoni, umukuru amuha igisanduka kinini arishima akajya aseka mutoya abihanangiroza kutaZafungura akiriho. Amaze gupfa baza bihutira gufungura umukuru afunguye asangamo amabuye N’ imijugujugu ararira arababara cyaane, umutoya nawe arafungura asangamo cheki y’amafaranga menshi ni mpapuro zubutaka arishima atatenda arakira marahaba.

Dukomeze ku nkuru twasomye miri bibiliya

Inkuru y’ umugore umwe wari ufite ikibazo gikomeye vyake yabuze ubwishyu ariko yibuka ko umugabo we yakoreye Imana kandi Ari ukwiteganyiriza.

Bituma ahakana ko abana be batabajyana kandi bafite ubwiteganyirize bwa papa wabo ahera ko asanga Élisa umuhanuzi amubwirako umugabo we yariyarakoreye Imana ati: none ko yiteganyirije none bakaba bagiye kuntwarira abana banjye bimeze gut?

Élisa aramubaza none nkugenze Ute?   Hari icyo ufite murugo? Umugore ati: ntacyo mfite uretse utuvuta duke. Ooh halelua

Ese wowe ko Hari ibyo satani ashaka kukunyaga nonese Hari icyo ufite murugo reba neza niba Hari icyo ufite byatuma satani atakunyaga ibyawe byingenzi ngo abigire imbata ze. Yohana we I patimo abwira itorero ryi Filadelefia ati: komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe. (Ibyahish 3:11).

Élisa aramubwira ati: huenda utire binti mu baturanyi birimo ubusa kandi ntutire bike uhereko ujye munzu wowe maana nawe ukinge uhereko usuke utwo tuvuta icyuzuye ukibika. Ooh halelua

Ubwishingizi butangiye gukora Cg inyunguzo gukorera Imana zitangiye kugaragara ikibazo suko yapfuye ahubwo yariyeganyirije? Ikibazo s’ ubwo burwayi; iryo deni; iyo nzara

.. ahubwo ikibazo N’ ili yariyeganyirije? Ese ubanye Ute na baturanyi ,Abo mukorana, aho wirirwa, murugo  nahandi… Ese bagitiza cg baguhamiriza ko Uri umukristo?

Ahera ko aragenda atira ibintu ajya munzu ye arakinga we nabana be batangira gusuka twatuvuta icyuzuye bakibika kugeza aho yabarije niba ntakindi abana bamubwira ko nta kindi ako kanya amavuta arorera kuza .ooh halelua kristo niwe soko y’amazi y’ubugingo ni nawe wari soko y’ ariya mavuta.

Yesu ati: nimusenga ntimukamere nk’ iryarya jya munzu yawe ukinge uhereko usenge so wo mu ijuru ureba ibyirereye azakugororera.(Matayo 6:5-6). Ese wowe usenge Ute? Niba hari icyo Imana yakubwiye ntukajye uhenda ubibwira abantu ahubwo niba hari amakuru y’ ijuru ufite yigitangaza rizagukorera ntukajye uhenda ubibwira abantu ahubwo jya ujya munzu yawe ukinge usenge.

Wa mugore asanga wa muntu w’Imana amubwira uko byagenze aramubwira ati: genda ugurishe ayo mavuta wishyure asigaye agutungane na bana bawe.

Ese ujya wibuka kubanza gushima Imana kubw igitangaza igukoreye cangwa uhita ujya kubibwira abantu umeze nkuriri kubiyemeraho? Banza usenge ushime niba ubwiteganyirize bwa bonetse ubwirwe uko ubyitwaramo.

Hari abandi benshi bakoreye Imana bakabona inyunguzo gukorera Imana nka Aburahamu, Yozefu Esiteri, Tabora, na bandi…

Hari inkuru twatangiriyeho ya bariya bana 2  umutoya yakoze neza yiteganyiriza kwiherezo abona inyungu nyinshi

Yesu ati: umuntu nankorera ankurikire kuko ahondi ariho umugaragu wanjye azaba, umuntu nankorera data azamuha icyubahiro.(Yohana 12:26).

Nshuti ngwino ni dushake ubwiteganyirize bwiza ntahandi wabusanga uretse kuri yesu Kristu wenyine

 Umuririmbyi ati kugukorera nibyiza mukiza wanjye it turo ntuye mwami rikunezeze.

Ngwino tujyane. amen

Inyigisho ya Promise Bible Center (PBC)