Matayo 6:9-13
Yesu yigisha abigishwa be gusenga yabahaye n’amabwiriza aho yababwiye ati: nimusenga ntimukamere nk’indyarya cg abapagani. Ati kuko so wo mu ijuru azi ibyo mukennye mutarabisaba.
II. Nuko yesu atangira kwigisha abigishwa be gusenga ati: “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze … “, agera ku murongo wa 13 w’icyo gice ati: “ ntuduhane mu bitwoshya , ahubwo udukize umubi, kuko ubwami n’ubushobozi n’ icyubahiro ari ibyawe none n’iteka ryose Amen”.
“Ntuduhane mu bitwoshya” Ibitwoshya rero Yesu yari abizi kuko nibwa bushobozi dushaka kugirango tubeho, n’icya cyubahiro dushaka kugirango tube abanyacyubahiro. Maze Yesu arababwira ati “Ibyo byose ni iby’uwiteka iteka ryose”. Bikatwibutsa ijambo riri muri Mat: 6:33 ngo” tubanze dushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose tuzabihabwa. Ntitukiganyire kubwo umunsi w’ejo”.
Kubwo gusenga rero duhabwa umwuka wera akaduhishurira ibitwoshya nibishobora kutugerageza byose kandi aradukomeza .
- Kubwo gusenga tumenya iby’ubwami bw’Imana
- Kubwo gusenga tugira ihumure mu mitima yacu
- Kubwo gusenga bitari byakunda tugira amahoro
- Kubwo gusenga data aduha ibidukwiriye kandi mu gihe gikwiriye
- Kubwo gusenga tugira kunyurwa mu mibereho yacu yose
Rero kuko Yesu yarazi kwifuza kose k’uwambaye umubiri, gusenga yabihinduye ubuzima kugirango umuntu agire kubaho gukwiriye.
Mu gihe cyose Yesu yamaranye n’abigishwa be tubona ko yabashishikarizaga gusenga kubera impamvu nyinshi we yabaga yabonye.
Mu butumwa bwiza bwa Mariko13:2 aho abigishwa be bari batangariye ubwiza bw’urusengero rwa yerusalemu, nuko Yesu arababwira ati” ibi mureba bikabatangaza nta buye rizasigara ritajugunywe hasi”. Ibyo Umwami Yesu yabibonaga biri kure kuko byari bitarasohora. Nuko Yesu yicaye ku musozi wa Elayono yerekeye urusengero , Petero, Yakobo, Yohana, na Andereya baramubaza biherereye bati: ” mbese Mwami ibyo bizabaho ryari?” ndetse bamubaza n’ibimenyetso. Yababwiye uburyo hazabaho ibihe birushya, ibyago byinshi, n’agahinda kenshi. Nuko Yesu arababwira ati: “Musenge; kugirango bitazaho mu bihe by’imbeho, ati mwirinde kuko mwebwe mbibabwiye bitari byaba”. (Abasenga hari amakuru bamenya mbere y’abandi badasenga kuko baba bahawe Umwuka Wera ngo ayabamenyeshe).
Nshuti bakundwa n’uUmwami wacu Yesu Kristo ndababwiza ukuri yuko: gusenga, gusoma ijambo ry’Imana, gukiranuka, no kwizera aribyo byonyine biduhesha gukundwa n’Imana. Maze hakabaho connection hagati yacu n’Imana. Ex: connection ya telephone; iyo telephone yawe nta connection ifite uwo ushaka ntabwo umubona nawe yagushaka ntakubone.
III. Umuririmbyi mu ndirimbo zo gushimisha Imana(Ind 49) mu bihe yabayemo byo gusenga byamuteye gufata umwanzuro maze araririmba ati “ibihe Nsenga Uwiteka bintarura mu mpagarara, ngo nigire aho Data ari muganyire ibyo nkennye byose, mu bihe by’umubabario bimpumuriza umutima. Nsinda ubukana bw’umwanzi mu bihe byiza byo gusenga”, Amen!
Ndabashimiye bene Data kumpa igihe cyanyu mukantega amatwi, Imana ibahe umugisha , kandi ikomezeb kuturemera ibihe byiza byo gusenga. Amen”
Karasira Franck