1 thess 5,17
-Gusenga ni intwarob ikomeye y’umukristo w’ukuri
-Gusenga bitwinjiza mu masezerano y’Imana
– Gusenga bituma tugira ubucuti n’Imana
– Gusenga bimara umubabaro
– Gusenga biratabara mu gihe cy’akaga
– Gusenga bitanga ibyiringiro byo kubaho
1 Abatesalonike 5,17
Musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima.
Imana ishimwe.
-Turashishikarizwa gusenga ku manywa, n’ ijoro, bukeye, mu mvura, ku zuba, mu bitubaho byose, tugomba gusenga kandi dushima, bikatubere ubuzima bwa buri munsi kugirango tubashe kugirana ubumwe n’Imana Data tubyigingira mw’izina rya Yesu Kristo.
Gusenga ni intwaro itubashisha kuzimya imyambi ya Satani, nubwo satani atwanga, aduhiga ku manywa na n’ijoro dufite umurengezi ariwe Kristo Yesu wamunesheje. Imana ishimwe. Muri act 12,1-10 tubona ko Herode yamaze kwica Yakobo, ashaka no kwica Petero ariko Umwami Yesu aramumukiza Imana ishimwe. Imana yacu ni inyembaraga iyo tuyisenze mu kuri no mu Mwuka irumva.
Gusenga bitwinjiza mu masezerano y’Imana iyo dusenze kandi twizeye ko iyo tubwira yumvise, tugategereza Imana irabikora. Hano natanga urugero rw’umusaza Nicodemu wategereje kuzabona gutabarwa k’ubwoko bwe bwa Asirayeli aho yari ategereje kuzareba Umwami Yesu uzabacungura. Imana ntabwo yirengagije gusenga kwe yaribimusohoreje amaso ye abona umwana Yesu Kristo bamuzanye mu rusengero. Turabisoma muri Luka 2,25-32. Imana ishimwe
Gusenga bituma tugira ubucuti n’Imana. Iyo tuyiringiye, tukagendana nayo, tukagumana nayo mu masengesho, iduhishurira amabanga, ikanatwirahira ikatwita inshuti yayo. Turabisoma muri Yesaya 41,8 no muri Yakobo 2, 23 aho Imana yitaga Aburahamu incuti yayo. Mureke tube mu masengesho ubudasiba twunge ubumwe n’Imana, duhinduke incuti yayo
Gusenga bimara umubabaro, Imana ishimwe ko itirengagiza abari mu gahinda. Ijambo ry’Imana riduhugurira gusenga mu gihe tugize ikitubabaza kugirango twe guheranwa n’agahinda
Twabisoma muri Yakobo 5,13
Gusenga by.ukuri biratabara iyo tugeze mu kaga
Nta sengesho Imana ita, irayabika maze mu gihe gikwiriye ikazayakoresha. Urugero twabona ni Daniel wabaye umunyagano hakabaho igihe hajyaho itegeko ribuza gusenga, akaryirengagiza kandi bishobora kuzamuviramo kwicwa. Mu gihe bamushyiraga mu rwobo rw’intare Imana iramwibuka ifunga iminwa y’intare. Imana yacu irashoboye. Turabisanga muri Daniel 6,10-11, 22-23
Gusenga bitanga ibyiringiro byo kubaho
Urugero tubona ni umwami Hezekiya watumweho ko agiye gupfa ariko mu gusenga akibutsa Imana imirimo yakoze ikamwongerera iminsi yo kubaho. Turabisoma mu 2 Abami 20,1-5
Nubwo Imana yumva gusenga, ntabwo amasengesho yose asubizwa. Bisaba ko mbere yo gusenga hari ibibanza gukorwa, kwiyinira ukisuzuma, kwatura no kwihana ukizera amaraso ya Yesu Kristo. Kuko gusenga k’umunyabyaha ari ikizira imbere y’Imana. Turabisoma mu migani 15,8 no muri Yohani 9,31.
Biradusaba guhora dusenga kandi turi maso, dushima Imana kubw’agakiza twaherewe muri Yesu Kristo. Tubisoma muba kolosayi 4,2 kandi tukanezezwa n’uko Imana yacu isubiza . Tubisanga muri Yeremiya 29,11-13. Imana ibahe umugisha. Turangize turirimba indirimbo 49 mu ndirimbo zo gushimisha.
Yesu abahe umugisha
Umwigisah: Umurerwa Placide