Gutegereza Uwiteka/Nikuze Angelique

Dusome ijambo ry’Imana

Yesaya 40:29-31

Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga.

30 Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose.

31 Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.

 Imana iha intege abarambiwe nabatibashije ibongeramo imbaraga

 Abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya

Tumaze kubona icyo ijambo rivuga, mukuri abantu benshi mur’iki gihe barananiwe gutegereza icyo Imana yabasezeranije, abandi bacogojwe n’ibibagerageza bitari bimwe abenshi bari kuva mu gakiza kubwo kunanirwa gutegereza .

Ariko ijambo ritubwiye ko Imana iha intege abarambiwe kandi nabatibashije  ko ibongeramo imbaraga Halleluya

Birakwiye kubwiza Imana ukuri ukayereka intege nke zawe, ukayisaba ukayibwira ko unaniwe, kandi ko ucogoye. Nukuri ni Umubyeyi mwiza azi gutabara umuhungiyeho wese nashimwe.

Hanyuma abihanganye bagategereza Uwiteka ntibacogore abo ni abanyamahirwe kuko bagenda basubizwamo imbaraga nshya Imana ishimwe cyane, hari abategereje Uwiteka bihanganye Imana ntiyabatererana

URUGERO : HANA yategereje Uwiteka asenga Imana imuha SAMUEL

ABULAHAMU yategereje yizeye Imana imuha ISAKA.

Hari n’abandi benshi bategereje Imana babona kugira neza kwayo! birashoboka ko nawe uri muribo Imana ishimwe.

Niba wari unaniwe bibwire Yesu ni umunyembabazi ni umunyempuhwe nyinshi yita ku gusenga kwabatagira shinge na rugero, kandi nawe ugikomeje gutegereza Uwiteka komeza kandi ukomere kuko araje kukongeramo imbaraga shya Ameeeen Ameeen Ameeen

Umwigisha: Nikuze Angelique