• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Gutuka Umwuka Wera n’ingaruka zo kwanga kuyoborwa nawo – Past. Gatanazi Justin

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
30/05/2023
muri INYIGISHO
0
0
Gutuka Umwuka Wera n’ingaruka zo kwanga kuyoborwa nawo – Past. Gatanazi Justin
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
38

GUTUKA UMWUKA WERA N’INGARUKA ZO KWANGA KUYOBORWA N’UMWUKA WERA/ PAST GATANAZI Justin
➖➖➖➖➖➖➖
Mariko 3:28-29 “Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana,ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”

Abagalatiya 5:16-17
Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.

Nkuko nabigaragaje haruguru, umutwe w’amagambo tugiye kuganiraho usa naho urimo ibintu bibiri bikomeye birimo : Gutuka Umwuka Wera no kwanga kuyoborwa n’Umwuka Wera . Ariko usesenguye neza wasanga byenda gusobanura kimwe nkuko ngiye kubigaragaza ariko reka mvuge buri kintu hanyuma ngaragaze aho bihurira.

I) GUTUKA UMWUKA


Ni usoma neza muri Mariko 3: 20-30 aho dusanga aya magambo Yesu Kristo yavuze ajyanye n’ibyo gutuka Umwuka Wera, uzahasanga ko yakoraga imirimo n’ibitangaza ariko bamwe aho kumwizera bakavuga ko Satani ari we umuha ubutware bwo kwirukana Abadayimoni mu bantu no gukora ibitangaza , icyi cyababereye inzitizi ikomeye yo kwizera Yesu kandi nkuko Yesu yabivuze umuntu utamwizeye acirwaho iteka , hirya ya Yesu nta mbabazi nta yindi nzira ihari ibasha kujyana umuntu mu ijuru kuko Yesu atari imwe mu nzira n’ukuri n’ubugingo ijyana abantu mu ijuru ahubwo Yesu ni we nzira yukuri n’Ubugingo ntawe ujya kwa Data atari we umujyanye .

Bavuze ko imirimo akora ayikoreshwa na Satani ni ho yahereye ababwira ko Umuntu ashobora kubabarirwa ibyaha byose uretse icyo gutuka Umwuka Wera. Ntabwo gutuka Umwuka Wera ari ugutukana nkuko dusanzwe tubizi uko abantu batukana ahubwo ni uguhakana ko Umwuka Wera abaho, ni uguhakana imirimo y’Umwuka Wera , ni Ububasha bw’Umwuka Wera ibi bigatera umuntu kutagerwaho n’imirimo y’Umwuka Wera . Nkuko tubizi ntabwo umuntu yashobora kuba Umukristo atabishobojwe n’Umwuka Wera niba rero umuntu ahakana imirimo y’Umwuka Wera ntashobora kuba Umukristo kandi kutaba we bisobanura gucirwaho iteka.
Ubuzima bwa Gikristo bushoboka gusa iyo umuntu yizeye; kwambura ubushobozi Umwuka Wera bisobanuye kutizera kandi hatabayeho kwizera ntihabaho gukizwa cyangwa kubabarirwa.

II) INGARUKA ZO KWANGA KUYOBORWA N’UMWUKA WERA

Tuzi abantu benshi babatijwe mu Mwuka Wera duhari tubireba n’amaso yacu ariko igihe kiragera banga gukomeza kuyoborwa n’Uwo Mwuka Wera. Ingaruka zabivuyemo ni uko ubuzima bwabo busa n’ubuzima bw’abantu batigeze bakizwa, batigeze bizera Umwami Kristo, batigeze babatizwa mu Mwuka Wera. Kuzura Umwuka Wera cyangwa kubatizwa mu Mwuka Wera ntukomeze kuyoborwa nawo bisa nkaho ari ntacyo bimaze ; ni yo mpamvu Pawulo yandikira abagalatiya mu mirongo twasomye yababwiye ngo nimuyoborwa n’Umwuka ntabwo muzakora ibyo kamere ( Umubiri ) irarikira kuko iyo umuntu ayobowe n’Umwuka Wera ubuzima bwe buhita burangwa n’imbuto z’Umwuka Wera: Urukundo , ibyishimo, amahoro, kwihangana , kugira neza n’izindi ariko iyo umuntu ayobowe na kamere cyangwa umubiri ibihita bigaragara mu buzima bwe ni imbuto za kamere cyangwa iz’Umubiri nko gusambana , kuroga , ishyari , umujinya , amahane , kwirema ibice n’ibindi . Ingaruka rero izi mbuto za kamere zatewe no kutayoborwa n’Umwuka Wera zishobora kugira mu buzima bwacu ni nyinshi cyaneee ku buryo muri uyu mwanya tutashobora kuzirondora ariko nawe ukoze ubushakashatsi wabona ko ibibazo byose isi ifite biterwa n’imirimo ya kamere cyangwa kuyoborwa na kamere ( Umubiri ).

Mu gusoza navuga ko kuyoborwa n’Umwuka Wera ari bwo buzima bwa gikristo nkuko Ifi idashobora kuba hanze y’amazi ngo ibeho niko n’Ubukristo butarimo kuyoborwa n’Umwuka Wera buhita bupfa bivuze ngo buhita buvaho ahubwo hakaba hashobora kubaho akaga ko gusigarana ubukristo bw’izina gusa nkuko tubibona ko bwiganje mu gihe cya none . Abantu benshi bavuga ko bakijijwe ntabwo washobora kubatandukanya n’abantu badakijijwe kubera iyo mpamvu kandi Abakristo bo mu kinyejana cya mbere washoboraga kubatandukanya mu buryo bworoshye n’abatizera Kristo. Gusa nkuko tubizi kuyoborwa n’Umwuka Wera hari aho bisaba ikiguzi gishobora no gutwara ubuzima bwawe nkuko byagiye bigendekera abatubanjirije . Abantu benshi impamvu banga kumvira Umwuka Wera mu gihe abayoboye ni ukwanga gutanga ikiguzi . Dukwiriye kwemerara Imana ko dufite intege nke kandi ko tudashoboye hanyuma tuyisabe kuduha imbaraga ariko kuyoborwa n’Umwuka Wera tugomba kubihitamo .

Yesu aguhe umugisha .
Wari kumwe na Mweneso muri Kristo
GATANAZI Justin

Ibiherukaa

Wikwigirira nabi, aho ugeze hari ubutabazi bwihuse - Ev Ndayisenga Esron

Ibikurikira

UWITEKA ARI KUMWE NAWE WA MUNYEMBARAGA WE - Ev Ndayisenga Esron

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Umugambi w’Imana ku muntu nta cyawuburizamo – Ev. Ndayisenga Esron

UWITEKA ARI KUMWE NAWE WA MUNYEMBARAGA WE - Ev Ndayisenga Esron

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.