Intego:Have wa mwanzi wanjye we, ningwa nzabyutswa – Ev. Ndayisenga Esron
Zab 41:6-7,12
[6]Abanzi banjye banyifuriza nabi bati“Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”
[7]Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga,Umutima we ukiyuzuriza inama mbi,Agasohoka akabivuga.
[12]Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira,Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.
Zab 115:1-2,12
[1]Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe,Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro,Ku bw’imbabazi zawe n’umurava wawe.
[2]Kuki abanyamahanga babaza bati“Imana yabo iri he?”
[12]Uwiteka aratwibutse azaduha umugisha,Azaha umugisha inzu y’Abisirayeli,Azaha umugisha inzu y’aba Aroni.
Nshuti mukundwa muvandimwe, umuhanzi umwe yaranezerewe abaza abakobwa b’i Yerusalemu, ati kuki mutangajwe n’uko nirabura? Ati hari igihe nziyambura ubushwambagara ngahinduka ukundi kuntu.
Undi nawe ati dusangira ibyago, tugasangira ibiribwa ariko hari igihe kimwe bizasobanuka rwose abana b’Imana tugahagarara twemye. Umuntu ukubaza ngo usenga iki ko mbona ntacyo ugeraho ko mbona, ko mbona, ko mbona.. Nushaka ntukamusubize ujye uberereka iryo jambo rishyikire ku Mana yawe. Igihe kirageze ngo Imana wasenze bagucyurira
yigaragaze pe kandi ntizakomeza kwemera ko izina ryayo ritukwa.
Amen
Mugire umunsi mwiza.