Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Yesu ashimwe!

Amazina yange nitwa UWITONZE HOSIANE. Nkaba mvuka mu muryango w’abana umunani (8) abahungu batanu (5) n’bakobwa batatu (3) nkaba arijye muhererezi iwacu.

Ubuhamya bw’Uwitonze burimo ibice 2:

Igice cya mbere gishingiye kubuzima yabayemo atarakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Igice cya kabiri kivuga ku buzima yabayemo ndetse n’ubwo abayemo nyuma yo gukora accident ikomeye n’ukuntu Imana yabanye nawe kandi ikaba ikibanye nawe kugeza uyu munsi.

Kurikira igice cya mbere:

UWITONZE HOSIANE

UWITONZE HOSIANE aragira ati: “Rero nkuko twese tuzi amateka yaranze igihugu cyacu (Genocide yakorewe abatutsi mu w’1994) naje kwisanga ndi na Maman na  mukuru wanjye aribo nasigaranye nabi, abandi bavandimwe ndetse na papa barapfuye muri Genocide.

Nyuma ya genocide  twabayeho mu buzima butari bworoshye  ubuzima bw’ubupfubyi mbese ntago  byari byoroshye twabanaga nibikomere byo mu mutima kuruhande rwa  maman ndetse no kuruhande rwacu ntago byari byoroshye. Ariko ndashima Yesu ujya ubasha komora ibikomere byo mu mitima.

Nsubiye inyuma gato, mukumenya ubwenge nisanze naravukiye  mu muryango wa gikristo nasanze maman ayobora itorero ry ‘Anglican ari naryo torero nakuriyemo. Mbese nari umwana wo mwitorero. Maman wacu yakundaga Imana cyanee !no mubyo yatwigishaga byose yatubwiraga gukunda Imana ndetse no kuyikorera, akatwibutsa ukuntu Imana yabanye natwe mu bihe bikomeye.

Rero naje kujya kwiga secondaire nakomeje nkuko nari  narabitojwe na maman ariko njyeze mu wa kabiri (2) gusenga no kuba muri korali ndabireka, mbese  nasubiraga ku murongo  aruko ngeze mu rugo mu biruhuko (vacance) kubera igitsure cya maman, nasubira ku ishuri  nkabireka ariko umutima ukandya nakibuka amagambo mama yabaga yambwiye njya ku ishuri nkasubira muri korali ariko nkongera nkabireka. Ariko impamvu y’ibyo byose nari ntarasobanukirwa neza, arko ndashima Yesu ko yampaye ku musobanukirwa neza  bitandukanye nkuko nari muzi..

Naje kurangiza  nkimeze gutyo, nubwo narinaravutse mu muryango w’abakristo ariko numvaga  ntazi ibyo ndimo, narakomeje mba muri cya kinyenga cyuko iwacu turi abakristo n’uwambonaga wese yabonaga ndi umukristo kuko naritondaga ariko mu byukuri sinari we.

Nakomeje superieur ndiga neza ntakibazo . Ariko maman yakomezaga kunyibutsa  ya magambo ko ngomba gukunda Imana cyane  kuko ariyo yabanye natwe mubihe bikomeye twanyuzemo. Ntakindi kintu yambwiraga mbere yuko mva murugo njya ku ishuri.

Ngeze mu wagatanu naje guhura n’ubuzima bwangoye ku bwakira, Maman wange nabonagamo byose yaje kurwara uburwayi bukomeye aza kwitaba Imana, kubura mama biri mu bintu bya babaje umutima wanjye kuko nakundaga maman wanjye cyane, Kuko ariwe nakuze mbona  namubonagamo byose. Rero kwakira ubuzima nari ngiye kubaho nta maman  byarangoye cyane kuko nari umutesi bikabije .

Mukuru wanjye ntiyari akiba murugo, yari yarashatse umugabo  murumva nari nsigaye njyenyine..ubuzima burambihana,  ibikomere  rero biriyongera. Natekereza ubuzima ngiye kubamo nkumva si mbushyikira birangora kubwakira  kuko numvaga ntabaho nta maman. Numvaga byanze bikunze ishuri ngomba kurivamo kuko numvaga ntazabishobora.

Natekereza kuba munzu ya ngenyine nkumva sinzabishora kandi nkumva nta handi hantu najya kuba nkumva iwacu sinahasiga.

Ariko nubwo nabanaga nibyo bikomere nta muntu wabashaga kubimenya kuko narenzagaho ntihagire ubimenya.

Naje gufata yuko nta famille ngomba kujya kubamo , ntangira kuba murugo njyenyine ndabimenyera rwose. Nkomeza no kwiga nubwo byari bigoye ndiga ndarangiza Imana impa na diplome.

Nasoje secondaire njya mubuzima busanzwe nubwo nabwo butari bworoshye nagato ariko Imana ikomeza kubana nanjye.

Nsubiye inyuma gato mama amaze gupfa nkasigara njyenyine. Naje kubona ntaho nsigaye natangiye gusenga Imana bimvuye ku mutima mbwiza Imana ukuri kumutima wanjye  ari nabwo naje kwakira  Yesu nk’umwami  nu mukiza wanjye.kdi kuva namwakira numva numva umutima wanjye unezerewe .

Nsoza igice cya mbere ndashima Imana yabanye nanjye murubwo buzima  butari bworoshye  ndashima Yesu wanjye ko ya  ndwaniye  ishyaka .

 

Tubararikiye gukurikira igice cya kabiri cy’ubuhamya bwe ubutaha…