Humura Imana ije gutunganya ibyawe – Ev. Ndayisenga Esron

Humura Imana ije gutunganya ibyawe

Zab 138:3,8
[3]Umunsi nagutakiyeho waransubije,Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga.

[8]Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose,Uwiteka,

Itang 15:2,4
[2]Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?”

[4]Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.”imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,Ntureke imirimo y’intoki zawe.


Hari igihe wibaza uko bizarangira ariko bizarangira neza Uwiteka azabitunganya.Komera mwiringire ugerageze kumukiranukira gusa.Icyacu ni ugukora ibyo tugomba gukora gusa ibindi tukabiharira ufite imbaraga zibirusha byose.Aburamu byari byamuyobeye ariko yakiriye guhumurizwa

UMUNSI WA KANE MWIZA

Ev. Ndayisenga Esron