Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
Yobu 8:7
[7]Nubwo itangira ryawe ryari rito,Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.
Yesaya 48:7,11
[7]Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘Nari mbizi.’
[11]Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.
Ibyak n’intumw 16:30
[30]maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?”
Nshuti, nta kinanira Uwiteka mu gihe cyashyizweho. Uwiteka arashaka kubikorera kugira ngo abasuzuguye izina rye bamenye ko we ubwe akiriho. Kandi uko yari ari kera n’ubu ni ko ari. Aho twasomye mu byakozwe n’Intumwa abari imbohe, kubw’icyubahiro cy’Imana biswe abatware .Imana irabihindura uwari ubarinze mu buroko aba ari we upfukama imbere yabo. Izere birahinduka bishya.
Mugire umunsi mwiza
Ev Ndayisenga Esron