Ibihembo By’ibyaha Ni Urupfu, Impano Y’imana Ni Ubugingo Buhoraho – Ev. Prosper Uwihoreye

Ibihembo By’ibyaha Ni Urupfu, Impano Y’imana Ni Ubugingo Buhoraho – Prosper Uwihanganye

(Abaroma 6:23), Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.

Iyo dusomye iri Ijambo ry’Imana muri Bibiliya Yera, mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, iyi baruwa kandi ikaba iri mu itsinda ry’inzandiko z’Agakiza enye za Pawulo zigaragaza amahame y’ingenzi y’Agakiza ,gatangwa n’Imana ku buntu bw’Umwami Yesu, kandi kabonwa ku bwo kwizera Yesu Kristo, arizo; “Urwandiko rwandikiwe Abagalatiya, Urwandiko rwa mbere rwandikiwe Abakorinto, Urwandiko rwa kabiri rwandikiwe Abakorinto, n’Urwandiko rwandikiwe Abaroma.

Nkuko Pawulo yabivuze abwira Abaroma muri uru rwandiko, aho yagize ati “IBIHEMBO BY’IBYAHA NI URUPFU, ARIKO IMPANO Y’IMANA NI UBUGINGO BUHORAHO”. Aha Pawulo yashishikarizaga Abaroma bose Kwihana ibyaha, bakiyegurira YESU Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’Ubuzima bwabo, kuko yari yaramaze gusobanukirwa neza Ingaruka ziva mu gukora ibyaha _ nkana, zigira inkurikizi mbi mu mibereho y’abantu bose, Kandi zigatuma Banyagwa imigisha y’Imana, Nkuko tugiye kubireba birambuye muri izi ngingo muri iki gika gikurikira.

1. IBYAHA BIRIMBUZA UWABIKOZE AKIBAGIRANA.

Iyi nkuru, nkuko ikubiye muri iyi ngingo, turayisoma muri Bibiliya Yera isezerano rya kera: Kubara 16:1-4); Kubara 16:31-34.

Mu bitabo bitanu bya Mose bizwi ku izina rya Pentateuch, muri iki gitabo cyo Kubara, igice cya 16, hatubwira inkuru y’abantu batatu ,aribo Kola, Abiramu na Datani, bigumuye ku Mana ndetse bakigomeka no kuri Mose, banashishikariza rubanda kugomera Imana ya Isiraheli, aho Kuyumwira no kumvira umugaragu wayo Mose. Ibi byateye Mose agahinda ndetse bibabaza n’Imana, bituma Imana Ibahana igihano kidasanzwe mu mateka y’Isi, Kola, Abiramu na Datani, Ibarimburana n’imiryango yabo bose , Ubutaka burasama burabamira, bitewe n’icyaha cyo Kwigomeka ku Mana.

2. IBYAHA BITUMA ABANTU BANYAGWA IBYARI GAKONDO YABO.

Iyi nkuru, nkuko ikubiye muri iyi ngingo, turayisoma muri Bibiliya Yera: Kubara 20:10-12; Kubara 14:5-9; Kubara 14:20-24.

Nkuko tubisoma kandi na None Muri iki Gitabo cyo Kubara 14 na 20, Hatubwira uburyo Mose na Aloni Banyazwe Gakondo y’igihugu k’isezerano cya Kanani kuko Biyitiriye Igitangaza cy’Imana cyo gukura amazi mu rutare ubwo Abisiraheli bitotomberaga Imana babuze amazi yo kunywa. Imana yabahanishije (Mose na Aloni), kutagera i Kanani Nuko bapfira mu butayu, bazize icyaha cyo Kwiyita _Imana muri rubanda.

Rimwe na rimwe, hari abantu biyitirira Ibyo Imana Ibakoresha nk’ibitangaza n’Ibindi, ibi ntago ari ibyo kuko ni icyaha mu maso y’Imana.

Imana kandi yanyaze Gakondo abantu bose bakuru kuva ku myaka 20 y’Ubukure (Kubara igice cya 14 ), kuko Banze kwiringira Imana no Kwizera ububasha n’Imbaraga zayo, ubwo Mose yabatumaga kujya Gutata igihugu cya Kanani. Nkuko muri iki gice habigaragaza, Uretse Kalebu na Yosuwa bonyine, nibo Bageze muri Gakondo bari barasezeranijwe n’Imana ya Kanani, Ubwo yabakuraga mu Gihugu cya Egiputa.

Kutizera Imana ni icyaha kinyaga abantu imigisha baba baragenewe Nayo ,ndetse na Gakondo zabo zikibagirana.

3. IBYAHA BYICISHA UBIKORA, IYO YANZE KWIHANA NGO ABIBABARIRWE, MU IZINA RYA YESU.

Iyi nkuru yose, nkuko ikubiye muri iyi ngingo, turayisoma muri Bibiliya Yera: Ibyakozwe n’Intumwa 5:1-5 ; Ibyakozwe n’Intumwa 5:7-11.

Nkuko tubisoma muri iki gice cya gatanu, Ibyakozwe n’Intumwa, hatubwira inkuru y’Umugabo n’Umugore, Ananiya na Safira, bapfuye bazize icyaha cyo Kubeshya Umwuka w’Imana.

Nyuma yuko Yesu Kristo asubiye mu Ijuru ry’Imana, Intumwa n’abakristo bariho icyo gihe bishatsemo ubushobozi bwo gufashanya, bagasangirira hamwe, umukire agafasha umukene kandi bahurizaga hamwe ibikorwa by’Urukundo. Iyi mpamvu niyo Yatumwe Ananiya na Safila wari umugore we, bagurisha isambu yabo ngo nabo bafashe Intumwa gukora neza Ivugabutumwa, bakimara kugurisha isambu, baciyemo kabiri nuko bazanira Intumwa Igice k’ikiguzi cy’isambu bagurishije, ayandi bayagumisha iwabo kandi bagurishije bavuga ko yose ari igikorwa cy’Ubwitange cy’Umutima Ukunze. Petero Intumwa warimo Umwuka w’Imana, Yavumbuye ko bazanye kimwe cya Kabiri cyayo ma faranga nuko Bahita bapfira aho imbere y’Intumwa bombi.

Iki cyaha cyo Kubeshya, kinatera abantu kuba ibivume mu maso y’Imana, cyane iyo bakigize nk’umukino kandi ntibashake kukireka.

4.IBYAHA BIKOREWE IMBERE MU MUBIRI, BYANGIZA N’IMPANO Z’UMWUKA W’IMANA ZIWURIMO.

Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

1 Abakorinto 6:18-20)

Iyo Dusomye kandi mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, bari ibirangirire mu byaha by’Urukoza soni (Ubusambanyi, Ubutindanyi, n’ibyisoni zitarondoreka), yabahuguye kwirinda kwiyonona, ndetse Abibutsa ko Imibiri yabo ari Insengero z’Umwuka w’Imana Uri muri bo. Mu byukuri Umukristo agizwe n’ibice 3, Umwuka, Umubiri n’Ubugingo. Iyo Umuntu akituriye muri Kamere Ihakana Imana, uyu muntu aba atuzuye, kuko aba afite (Umubiri n’Ubugingo nta Mwuka Umurimo!), nkuko mu Ibaruwa Pawulo yandikiye Abagalatiya 5:16-26, Habivuga, na none yabibukije Imirimo ya Kamere n’Imbuto z’Umwuka Wera w’Imana.

Ibyaha bivugwa muri izi nzandiko uko ari ebyiri,1 Abakorinto 6:18-20 na Abagalatiya 5:16-26), nkuko tubisoma muri Bibiliya Yera, byonona cyane Umuntu w’inyuma ndetse n’Umuntu w’imbere.

Turi ku kuganira Ijambo ry’Imana rifite intego ivuga ngo: “Ibihembo by’Ibyaha ni Urupfu, ariko Impano y’Imana ni Ubugingo buhoraho.”

Ndi gusoza; twabonye ko ibyaha birimbuza Uwabikoze akibagirana, ibyaha binyaga abantu gakondo yabo bari baragenewe n’Imana, ibyaha byicisha ubikora iyo yanze Kwihana mu izina rya YESU, Ndetse tubona ko ibyaha binaniza Impano z’Umwuka w’Imana Uba muri TWE.

Nkuko Pawulo yagiraga inama Abaroma, abingingira kuzibukira ibyaha n’ibisa nabyo byose, ahubwo bakihatira Kugana Inzira yo Gukiranuka, Kwihana, no Gushaka Ubwami w’Imana no Gukiranuka kwayo, ko aribwo Ibindi byose bazabyongererwa, (Matayo 6:33).

Pawulo yandikira Abaroma, Yabibukije ko “IBIHEMBO BY’IBYAHA ARI URUPFU KANDI IMPANO Y’IMANA NI UBUGINGO BUHORAHO”, Mwebwe muri Gusoma iki kigisho (muragisubiramo byibura 3 ngo mushobore kucyumva cyose neza munasoma iriya mirongo n’ibice byayo Haruguru muri Bibiliya zanyu), Ndabagira inama nziza yo Kwisuzuma neza mu ndorerwamo yo Gukiranuka, duheshwa no Kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’Ubuzima Bwacu ,Nusanga hari aho Umutima wawe Ugushinja kugwa mu byaha kandi Utigeze wihana, Wisunge Yesu Kristo, ni We Wenyine Ufite Ububasha, imbaraga n’Ubushobozi bwo Kugukiza Ibyaha no Kurimbuka, nkabo twabonye hejuru mu cyigisho,  Bapfiriye mu byaha byabo, Bazira Kwinangira Imitima.

Imana Yanga Ibyaha, Nyamara Ikunda Umunyabyaha iyo ahindukiye, akareka Inzira z’abyo, akiha Imana n’Umutima We Wose, n’Imbaraga Ze zose, Nubwenge bwe bwose.(Ezekiyeli 33:11; Yesaya 1:16-20)

Rero Duharanire KWIHANA NO KWISUNGA YESU KRISTO, Kugira ngo ATWAMBIKE Umwambaro Wera w’Agakiza Ke gatangwa k’Ubuntu Kubemera kumwakira Bose, nk’Umwami n’Umukiza w’Ubuzima Bwabo, bihana buri gihe kandi bihatira Kwirinda kugwa mu ngeso mbi, zibambika Umwambaro w’ibyaha mu Maso y’Imana.

Bene Data, ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu.

DUSENGE:

Mana yacu, Idukunda kandi Ihorana natwe Abayo, Duhe imbaraga zo Kwihana neza no kwiyegurira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’Ubuzima bwacu ngo ahari tuzabashe kuronka Ubugingo bw’Iteka kuko Ibihembo by’Ibyaha ari urupfu, Mana yacu, ntago twifuza kurimbuka. Utwambike imbaraga zo Kunesha Ibyaha buri gihe cyose naho turi Hose, Fasha Abantu bose bakiriye iki kigisho, Gihindure byinshi mu Mitima Yabo. Tugushimiye Ibyiza Utegura kutugirira Nyagasani, kuko Ubwami n’Ububasha n’Ikuzo ari ibyawe, iteka ryose, Amen

Ev. Prosper Uwihoreye

Yari Mwene so muri Kristo YESU, Prosper Uwihoreye(Process _Prosper)

Ndabakunda cyane