• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Ibintu 4 umukristo agomba kwigira kuri Nehemiya – Dr. Fidèle MASENGO

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
16/07/2024
muri INYIGISHO
0
0
Ibintu 4 umukristo agomba kwigira kuri Nehemiya – Dr. Fidèle MASENGO
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
112

Ibintu 4 umukristo agomba kwigira kuri Nehemiya

Nehemiya 1:4

Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru nti  “Ndakwinginze Uwiteka Mana  (…)”

Muri iki gitondo hari ibintu 4 nibutse twigira kuri Nehemiya nibutsa abakristo  bo mu gihe cyacu:

  1. Gukunda igihugu cyawe no kugisengera mbere yo kwisengera ubwawe.

Nasanze kimwe mu biranga abantu bakuze mu masengesho ari ibyo basengera. Abanyamasengesho bato basengera ibibazo bibareba (ibiryo bye, akazi ke, urushako rwe, indwara ye, abana be, muri make jye n’ibyanjye…). Abanyamasengesho bakuze baterura umutwaro w’Igihugu: amahoro, ubukungu, iterambere, umubano n’ibindi bihugu, ubusugire n’umutekano, uburezi, imibereho myiza,…

2. Kwihana kubw’ibyaha bikorwa mu gihugu.

Mu gihugu hakorerwa ibyaha byinshi bikorwa n’abene gihugu cg abagituyemo: ubusambanyi, ubujura, gukuramo inda, kunywa ibiyobyabwenge, human trafficking, akagambane, akarengane, ubugambanyi, etc. Nehemiya yagize ubutwari bwo kwihana ibyaha by’igihugu, yihana ibyaha atakoze ubwe kuko yamenye ko ari inshigano ye. Nibutse abasenga ko ari inshigano yacu kwihana ibyaha bikorerwa mu gihugu. Ntabwo ababikora aribo dutezeho kubyihana. Bo bifuza gusa ko Leta itamenya ko babikora ngo babikomeze!

3. Kumenya umugisha wo kugira no kuba mu gihugu.

Nehemiya yahishuriwe ko isengesho rikomeye ari irisabira abantu kuva mu mahanga banyanyagiyemo bagatura mu gihugu cyabo. Atandukanye n’abanyamasengesho bo gihe cya none batinda cyane basengera abava mu gihugu cyabo ngo bajye mu mahanga.

4. Kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Abantu benshi basenga bazi ko bo bashinzwe gusenga gusa. Nyamara siko bimeze. Buri muntu ukunda kd usengera igihugu cye arasabwa no gutanga umusanzu mu iterambere ryaco. Nehemiya yamenye ko abasengera igihugu nabo bagomba kumenya neza inshigano bafite mu kugikorera.

Ari mu bantu ba mbere bahuje gusenga bakora no gukora basenga.

Birababaje kubona benshi mu bantu basenga bo mu gihe cyacu ariko badakozwa undi murimo cg badakora neza ibyo bashinzwe. Hari abo tuvugana bakambwira ngo njye Imana yavuze ko nzayikorera cg ngo Imana yambujije kugira ikindi nkora, ngo Imana izantunga. Abantu nk’abo bava mu butayu bajya mu butayu, bava ku musozi bajya ku musozi, bava ku muhanuzi bajya ku wundi, bategereje ko ibisubizo byabo bahura nabyo! Ego birashoboka ko Imana yakoresha umuntu full time ariko ibikoresha umuntu ukunda gukora kuruta uhungira gukora mu masengesho.

Nta kintu kibi nko gukorana n’umunyamasengesho ariko udakora akazi ke neza! Gusenga biba byiza cyane iyo bijyanye no gukora!

Mugire igitondo cyiza!

Dr. Fidèle MASENGO, The CityLight

Foursquare Gospel Church Kimironko

Ibiherukaa

Humura Uwiteka ari hafi yawe - Pst Mugiraneza J. Baptiste

Ibikurikira

Hahirwa uwo Uwiteka atoranya - Pst Mugiraneza J. Baptiste

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Hahirwa uwo Uwiteka atoranya – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Hahirwa uwo Uwiteka atoranya - Pst Mugiraneza J. Baptiste

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.