Amakosa arashoboka mu rugo. Itandukaniro ry’abakristo n ‘abatizera nuko:
1-nta mugabo wihagararaho ngo niba yakoze amakosa ayakosoze igitenge, sortie na za cadeaux.
2-Mugomba kubana nka musaza na mushiki we kuko mwembi mufite umwami umwe, mwavutse ku musaraba mubyawe ubwa kabiri.
3- Umugore n’umugabo bakwiye kumva ko urugo rwabo ari inyabutatu na Yesu arufitemo uruhare (umugore afite 33.3 %, umugabo afite 33.3%, Yesu afite 33.4% bigakora 100% urugo rukaba ruruzuye).
Kudakora ibikwiriye byirukana Umwuka w’Imana mu rugo bikazana abadayimoni, mwembi mukabihomberamo kuko bashobora no kwigabiza abana n’ibintu byanyu mugasigara mufata amara masa. Nonese wowe urakaye, cyangwa uwo mwubakanye, Yesu nawe narakara bizagenda gute?
4- Agakiza si gereza abagore bafungiramo abagabo ngo bitware uko bashaka, kandi si funga kinwa ku mugore. Ni aho abantu babana babwizanya ukuri bababarirana, boroherana, basengana, bafatanya, bihanganirana, bakananezeranwa, bakubakana.
5-Uwo mwambaranye ubusa ntimukwiye kwambikana ubusa (Kumena amabanga y’urugo hanze).
6-Ntibyemewe kuryama mudasenze kandi ntibikwiye kurara mwarakaranyije.
7-Kwihagararaho si byo, gutsimbarara ku mafuti si agakiza, kandi kutava ku izima ni ubupagani.
8-Kurenzaho birafasha ariko ikizima ni ukumenya uko ubwira uwo mwashakanye utamusigiye igikomere cyo ku mutima ukoresheje amagambo mabi mu gihe kibi.
Mwibuke, imirimo yanyu izapimwa.
Ibi bireba cyane abakijijwe (umugore n’umugabo) bombi, naho niba hari umwe mu badakijijwe mwenedata yihangane kandi akomere ku rugamba ariko gusenga no kwinginga Imana ni iby’ingenzi.
Niba wubatse (ufite urugo) ukaba hari aho utabikoze neza kuva uyu munsi wakwisuzuma ukareba aho bitagenda neza ukabikosora kugirango Imana ibone uko itaha iwawe mu rugo.
Urushako ni ngombwa kuko ni impano y’Imana kandi rwari mu mugambi wayo ubwo yaremaga umugabo n’umugore.
Umugabo n’umugore ni umubiri umwe kandi nta n’igikwiye kubatandukanya (Matayo 19:4-6).
Iyi myanzuro yavuye mu kiganiro abagize umuryango wa gikirisitu witwa CFF (Christian Family Fellowship) cyabaye ku munsi w’ejo ku wa 11/7/2018. Ni itsinda ryari riyobowe n’umuvugabutumwa witwa Tito uba muri Afrika y’Epfo.
Mu gutegura iyi nkuru tukaba twifashishije umuhuzabikorwa muri uyu muryango Rev. Pastor MBANZA Theoneste uyobora Paruwasi ya ADEPR Paruwasi ya Janja mu karere Gakenke.
Christian Family Fellowship ni umuryango wa gikirisitu w’ivugabutumwa ufite abanyamuryango hirya no hino kw’isi, uhuje abanyarwanda, abarundi bavuga ikinyarwanda, abakongomani.